skol
fortebet

Abasekaga Icyongereza cy’umuhanzikazi nyarwanda Sunny yatumye bumirwa

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcas wamamaye ku izina rya Sunny amaze kuba icyamamare abicyesha umuziki n’imvugo zikunze gusetsa abatari bacye kandi zitavugwaho rumwe n’abatazishimira.

Sponsored Ad

Biragoye guhita wemeza ko imiririmbire y’uyu mubyeyi ari yo yatumye yamamara cyane kandi vuba, cyakora hari ubundi buryo yabinyujijemo ari bwo kuvuga amagambo agoretse y’Icyongereza, maze ayo mashusho magufi akishakira inzira agera muri telephone za benshi waba wabishatse cyangwa utabishaka.

Hari benshi bahise batwara uyu muhanzikazi muri ubwo buryo bamufata nk’uwihata kuvuga icyongereza nyamara cyo nticyimubanire.

Yifashije urubuga rwa Instagram, umuhanzi wo muri Uganda witwa A Pass nawe uzwiho ivuzivuzi yatumiye Sunny kuri uyu wa Gatatu bagirana ikiganiro cyamaze isaha irenga.

Abari bakurikiye icyo kiganiro batunguwe no kumva Sunny avuga Icyongereza adategwa kandi nta jambo rimwisoba. Sunny nawe arabizi ko yabaye uruvugiro muri benshi bityo yafashe uwo mwanya asubiza abajya baseka uburyo avuga icyongereza. Yagize ati:

Ese ko mu ishuri bahitamo kutwigisha Icyongereza, ntibatwigishe uko umuntu yabona amafaranga n’ubuzima. Ni nde ukora imibonano mpuzabitsina mu Cyongereza. Ni nde se unywa mu cyongereza?

Sunny amaze gukora indirimbo zitandukanye, ariko iyamumenyekanishije cyane ni ‘Kungola’ yakoranye na Bruce Melody. Nta gitaramo cyizwi gikomeye arataramamo, cyakora muri East African Party yo kuya mbere Mutarama 2020 yahamagawe na Bruce Melody ku rubyiniro arumaraho iminota 2 n’amasegonda 16’ baririmbana ‘Kungola’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa