Abasore barwaniye kurira ipironi ry’amashanyarazi bashaka gusuhuza Sheikh Ibrahim

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 16 April 2018 Yasuwe: 1333

Abayisilamu bo muri Nigeria barwaniye kuriria ipironi rimanitseho itara bashaka gusuhuza uwo bita intumwa y’Imana Sheikh Ibrahim.

Ubwo abayoboke b’Idini ya Islam bizihizaga umunsi mukuru wa Maulud Mu gihugu cya Nigeria, ,ariwo munsi abayisilamu bizihiza ivuka ry’intumwa y’Imana Muhammed, babonya ishusho bemeza ko ari iya Sheikh Ibrahim Inyass wapfuye 1975 barwanira kuyikoraho bose.

Nkuko tubikesha Nairaland, ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Nigeria, abayoboke b’Idini ya Islam baturutse imihanda yose bakoranira i Abuja ahari umusigiti wo ku rwego rw’igihugu, maze batangira kuzirikana ivuka ry’Intumwa y’Imana Muhammed.

Ubwo rero isengesho ryageragamo hagati, nk’uko abenshi bari buzuye hanze y’umusigiti kubera ubwinshi bwabo, babonya ishusho mu kirere ku itara ryo ku muhanda, bemeza neza ko iyo shusho ari uy’umukurambere wababanjirije Sheikh Ibrahim Inyass.

Nkuko bigaragara ku mafoto, bose bashatse kujya gukora kuri iyo shusho, maze baranigana karahava, ariko ab’inkwakuzi b’abasore bagerayo mbere nk’uko bigaragara.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Ali Kiba yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuhanzi Ali KIba ndetse n’umukunzi we Aminah Rikesh basezeranye imbere...
19 April 2018 Yasuwe: 2215 0

Zodwa iyo akora imyitozi mu rugo iwe aba yiyambariye ikariso n’isutiye...

Umuhanzikazi akaba n’umubyinnyi,Zodwa Wabantu uzwiho kutambara ikariso mu...
19 April 2018 Yasuwe: 2898 0

Umusore akurura imodoka akoresheje amenyo ikamuca no hejuru ntagire icyo...

Umugabo witwa rhino ukomoka muri Kenya afite ubuhanga bwo gukurura imdodoka...
19 April 2018 Yasuwe: 3277 1

The Ben ashobora gukorana indirimbo n’icyamamare Rick Ross

Biravugwa ko The Ben agiye guhura bw’mbere n’umuraperi Rick Ross ndetse na...
19 April 2018 Yasuwe: 770 0

Uburanga bw’umukobwa Drake yishumbushije mu Bwongereza bwatangaje benshi...

Umuraperi Drake umaze iminsi asiragira mu rukundo nyuma yo gutandukana na...
19 April 2018 Yasuwe: 2093 0

Uwari umugabo wa Kansiime arashakishwa n’umukobwa wamwihebeye

Umuhanzikazi Don Zella yatanze amadorali 100 ku muntu wese uzabasha...
18 April 2018 Yasuwe: 2837 0