skol
fortebet

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bikomye bikomeye abakomeje kwiyitirira Nimwiza Meghan

Yanditswe: Friday 22, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta kuri twitter mu izina ry’uwatowe muri uyu mwaka wa 2019, Nimwiza Meghan.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko hamaze kugaragara ko hari abantu benshi batandukanye bamaze kwiyitirira amwe mu mazina y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu gicumbi cy’imyidagaduro.

Nyuma bigaragara ko amazina aba yakoreshejwe aba atari ayabo.

NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, hari amazina menshi y’inkuta za twitter yahimbwe mu izina rya Nyampinga Nimwiza Megahan ariko atari ize.

Baragira bati “ Turashaka gukuraho urujijo, tukamneyesha abantu ko NimwizaMeghan ari rwo rukuta rwa twitter rwa Nyaminga w’u Rwanda wa 2019. Megahan ntaho ahuriye n’izindi nkuta za twitter zahimbwe mu mazina ye.”

Aba basaba rubanda kudaha agaciro izi nkuta z’ibyitiriro kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa