skol
fortebet

Abategura Miss Rwanda barashinjwa kwiharira inyungu mu gihe abaryitabira bo bavamo amara masa

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

skol

Depite Mporanyi Théobald yasabye ubuyobozi bwa Minisiteri y’Urubyiruko ko bwakwinjira mu mitegurire y’irushanwa rya Miss Rwanda cyane ko we asanga abana b’abakobwa bitabira iri rushanwa nta nyungu bakuramo ahubwo iri rushanwa ryungukira gusa abaritegura.

Sponsored Ad

Kuva mu mwaka wa 2009 irushanwa ryo gutora Nyampinga w’ u Rwanda ryongeye gutekerezwaho nyuma yuko Minisiteri y’Urubyiruko yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Abadepite y’Ingengo y’Imari, hasuzumwa ibikorwa yakoze mu ngengo y’imari ya 2017/2018 ndetse ndetse n’ibiteganywa kugerwaho mu ngingo y’imari y’ umwaka utaha aho Depite Mporanyi Théobald yasabye ubuyobozi bwa Minisiteri y’ urubyiruko gukora iyo bwabaga bakinjira mu mitegurire y’ irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda kuko we yasanze abana b’abakobwa bitabira iri rushanwa nta nyungu igaragara bakuramo ahubwo inyungu zisigarana abashinzwe gutegura iki gikorwa ngaruka mwaka .

Yagize ati “Kiriya gikorwa kuki mutagitegura hakajyamo Leta kuko abantu batwereka ko ababitegura babibonamo amafaranga abandi bakaguma aho ngaho. Iyo ubirebye kiriya gikorwa cyo gutegura Miss, ubona ari ubucuruzi bugirira inyungu bariya babitegura kurusha abo bana, abenshi muri bo baba bavuga ngo uzatoranywa bazamuha buruse yo kwiga. Ariko nzi neza ko 80% birangirira aho, abakora ni ba bandi navuga batatu ba mbere (Miss Rwanda n’ibisonga bye biriri).

Yakomeje avuga ko iri rushanwa ari ryiza gusa asanga nta nyungu n’imwe abakobwa bitabira iri rushanwa bahabwa ahubwo we agasanga inyungu zigumanira abashinzwe gutegura iri rushanwa ndetse n’abakobwa bake baba babashije gutsinda mu gihe nyamara abakobwa bose baba bitabiriye iri rushanwa bashobora kuryungukiramo bagafashwa mu bijyanye n’imishinga baba bariyemeje kuzakora mu gihe bagize amahirwe yo kwegukana ikamba.

Yasoje asaba Leta kwinjira byimbitse muri iki gikorwa kugira ngo abo bakobwa baba bahataniye iryo kamba bafashwe kugira ngo imishinga baba bariyemeje gukora ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, yavuze ko bagiye kugirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugira ngo basuzume imitere y’icyo kibazo ndetse barebere hamwe niba koko ibyo bibazo byavuzwe bihari babikurikirane bikemurwe mu maguru mashya .

Yagize ati ’ Ubundi Minisiteri y’Urubyiruko ni umufatanyabikorwa ntabwo twajyaga tubitegura ahubwo byabaga biyobowe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, icyo turi bukore turaza guhura nka Minisiteri turebe icyo twafatira hamwe, niba koko hari ibyo bibazo bavuze tubikurikirane turebe uko twabikemura.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa