Abavandimwe,abafana n’inshuti za nyakwigendera Mowzay Radio bakoze imyigaragambyo idasanzwe mu rukiko

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 May 2018 Yasuwe: 2206

Abavandimwe, abafana n’inshuti z’umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Goodlife muri Uganda, Mowzey Radio uherutse gutabaruka muri Gashyantare 2018, bakoze imyigaragambyo idasanzwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, basaba ko uwishe uyu muhanzi ahabwa ubutabera agakanirwa urumukwiye.

Itsinda ry’abantu benshi bari bayobowe na nyina wa Radio witwa Jane Kasuubo binjiye mu rukiko bambaye imyenda yo hejuru y’ibara ry’umukara iriho n’ifoto y’uyu muhanzi bafite n’ibyapa byamagana ubu bwicanyi bwakorewe uyu muvandimwe wabo.

Iri tsinda kandi ryavuze ko ryifuza ko inzego z’umutekano zata muri yombi umukobwa witwa Pamela Musiimire uvugwaho kuba ariwe wari kumwe na Radio ndetse na David Ebangit Washington bivugwa ko aribo bantu banyuma babonye uyu muhanzi mbere y’uko apfa.

Godfrey Wamala uvugwaho kwica Mowzey Radio yagejejwe imbere y’umucamanza, Madamu Mary Kayitesi Lukwago kuri uyu wa Gatatu ariko kuri ubu mu gihe iperereza ndetse n’iburanisha rye rigikomeje uyu mugabo afungiye muri gereza ya Kigo kugeza muri Kanama 2018 ubwo urubanza rwe ruzaba rurangira.

Umuhanzi Moses Ssekibogo wamenyekanye ku izina rya Mowzey Radio yapfiriye kuwa 01 Gashyantare 2018, mu bitaro bya Case muri Uganda nyuma yo gukubitwa bikomeye na Godfrey Wamala wakoraga imirimo yo gucunga umutekano mu kabari ka De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebe

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Chris Brown yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukobwa

Umuhanzi Chris Brown n’abarinzi be batawe muri yombi ubwo bari mu mujyi wa...
22 January 2019 Yasuwe: 727 1

Hari ababona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda[AMAFOTO]

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane Nyampinga w’u...
22 January 2019 Yasuwe: 3438 8

Hatangajwe akazi Tupac ukiri muzima ahugiyemo muri iyi minsi

Umuraperi Tupac Shakur wavuzwe ko yishwe mu mwaka wa 1996 ubwo yari avuye...
22 January 2019 Yasuwe: 2603 0

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane harimo no kuba...

Umunyamakuru w’ umushyushyarugamba Anita Pendo yavuze ko ubwamamare bwa...
22 January 2019 Yasuwe: 2919 2

Igihozo Darine niwe wasezerewe ku nshuro ya kabiri mu mwiherero wa Miss...

Igihozo Darine yabaye umukobwa wa kabiri wasezerewe mu mwiherero...
21 January 2019 Yasuwe: 4078 1

Abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 bakoze ikizamini cyanditse...

Mu rwego rwo gushaka umukobwa wa kabiri usezererwa mu mwiherero wa Miss...
21 January 2019 Yasuwe: 3996 2