skol
fortebet

Abavuga ko Tanasha yakoresheje Diamond kugira ngo yamamare yabasubije,ahishura n’ingano y’urukundo yamukundaga

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Tanasha Donna Oketch yahakanye yivuye inyuma ibivugwa ko yakoresheje papa w’umwana we, umunya Tanzaniya Diamond Platnumz, mu rwego rwo kugira ngo amenyekane.

Sponsored Ad

Nk’uko uyu mu mama w’umwana umwe rukumbi yabivuze, yakundaga byimazeyo umuyobozi wa WCB kandi akamubera indahemuka, ibyo Diamond yari abizi kuko rimwe na rimwe yashoboraga kureba muri terefone ye. Madamu Donna ati:

Ntabwo aribyo rwose, namukunze by’ukuri, arabizi. Nari umwizerwa. Yashoboraga gufata terefone yanjye akayirebamo neza, kandi yakundaga kubivuga ubwe, yari azi ko ndi umwizerwa. Nizera ko iyo ntamukunda, sinari kumubera indahemuka, ngakora ibintu inyuma ye cyangwa nkagira ubwoba iyo afashe terefone yanjye. Ariko namukundaga by’ukuri.

Tanasha yavuze ko igihe batangiraga gukundana, yarwanyaga ko umubano wabo wajya ahagaragara, ariko nyuma Chibu yaje kuwushyira ahagaragara.

Uyu muririmbyi wa Sawa yongeye gushimangira ko yakundaga Diamond Platnumz n’umutima we wose, kandi ko azahora amukunda nka se w’umuhungu we, Naseeb Junior.

Yasobanuye kandi ko nyuma yo gutandukana nawe, ubu yamaze gufata inzira ye no kumwikuramo.Tanasha Donna Oketch mu kiganiro na Tuko, yagize ati:

Ntabwo namukoresheje ngo nzamuke hejuru, mu byukuri mu ntangiriro narwanyaga gushyira umubano wacu mu ruhame. Niba intego yanjye yari iyo kuwuvanamo inyungu, mubyukuri nari guhita nkora ibi, nyerekana kora ibi, ibyo n’ibindi. Mu ntangiriro, narwanyaga gushyira umubano wacu mu bitangazamakuru ariko nyuma yaje kubikora ariko rero oya, ndashaka guhagarika ibyo birego. Ni umugabo nakunze by’ukuri, ni umugabo nzahora nkunda. Nakomeje urundi rugendo ariko nzahora mukunda kuko uko byagenda kose ni se w’umuhungu wanjye.

Madamu Donna yemeye ko Diamond yagize uruhare mu mibare y’indirimbo ze gusa, ariko ko atagize uruhare ku mwuga we wa muzika, kuko bahuye mu gihe yari amaze gukora indirimbo ze wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa