skol
fortebet

Abaye Miss Rwanda 2018, Umuhoza yaca burundu amavuta ya ‘Mukorogo’ akunzwe n’inkumi

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuhoza Linda washyizwe mu bakobwa 6 bazaserukira intara y’amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018, yatangaje y’uko aramutse abaye Nyampinga w’u Rwanda yaca burundu amavuta ya Mukorogo akunze kwisigwa n’abagore cyane.
Igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda cyabanjirije mu karere ka Musanze, mu bakobwa 10 bashakaga gutumbaka 6 muri bo nibo Sandrine, Rwabigwi na Dr Higiro bagize akanama nkemurampaka bemeje ko bazahagararira intara y’amajyaruguru muri aya marushanwa.
Umuhoza wavugaga (...)

Umuhoza wavugaga icyongereza kinshi kivanze n’ikinyarwanda gicye, yagaragaje ko ari umukobwa ufite icyizere cyo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Linda yiteguye guca amavuta ya ’Mukorogo’

Umunyamakuru Isheja Sandrine uri mu kanama nkemurampaka, yabajije Umuhoza kucyo atekereza ku bakobwa bihindura uruhu ugasanga uwari igikara yahindutse inzobe. Uyu mukobwa akaba yahise ahabwa YEGO bitewe n’uburyo yabisubije aba arakomeje mu bakobwa 6 bahagarariye intara y’Amajyaruguru.

Mu gusibiza, Linda yavuze ko impamvu ari uko hari abakobwa baba bashaka gusa nk’abazungu,aha yanaboneyeho gutangaza y’uko aramutse agiriwe amahirwe akaba Miss Miss Rwanda 2018, yaca burundu amavuta yitwa Mukorogo abagore bisiga.

Sandrine Isheja ukuriye akanama nkemurampaka yatangaje y’uko mubyo bagendeyeho bahitamo abakobwa bahataniye ikamba bagomba kubabujuje ibi bikurikira; Uburanga, ubwenge n’ umuco.

Uburanga bwari ku manota 25 naho Ubwenge bwari bufite amanota 45, gusubiriza kuri gahunda byari amanota 30 hamwe n’ umuco.

Linda yatambutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa