skol
fortebet

Abdul Mulaasi ufite abagore benshi muri Uganda yafashwe yabaciye inyuma[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Abdul Mulaasi uzwiho kugira abagore benshi muri Uganda yafashwe yasohokanye n’umugore wabandi mu byumba byishyurwa byagenewe kuryamamo(Lodge).

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Bigeye cyashyize hanze amafoto agaragaza Abdul Mulassi ari kwishimana n’ umugore witwa Ssemwogerere Fatuma Mulaasi wataye umugabo we kubera gukunda uyu mugabo warongoye abagore benshi akabashyira mu rugo.

Aya mafoto hagaragaramo ibikorwa by’ urukundo byabahuje bombi birimo guhekana ku mugongo ,gutembera ahantu hatazwi ndetse no kujya muri (Lodge) nkuko ikinyamakuru cya Big Eye cyabitangaje mu nkuru yacyo.

Twakubwira ko Abdul Mulaasi ari umwe mu bahanzi muri Uganda bakunzwe mu bihe byahise kubera indirimbo zabo zamuhesheje kuba yarakunzwe ndetse akagira amafaranga menshi yatumye ashaka abagore benshi akabubakira igipangu abatuzamo bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa