skol
fortebet

Abifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bafunguriwe amarembo

Yanditswe: Wednesday 20, Nov 2019

Sponsored Ad

Gahunda yo gutangira gushakisha Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 mu hirya no hino mu gihugu yatangiye aho abakobwa bifuza guhatana basabwe gutangira kwiyandikisha.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo Rwanda Inspiration Back Up itegura aya marushanwa ya Miss Rwanda yashyize hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 n’ibisabwa kugira ngo baryitabire.

Bimwe mu bisabwa harimo :

Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco

Kuba umukobwa wiyandikisha ari umunyarwandakazi ufite ibyangombwa, afite Imyaka hagati ya 18-24,yararangije amashuri yisumbuye, azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda.

Kuba afite metero 1.70, afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ’Body mass index’ (18.5-24.9), Atarigeze abyara, Yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba, Yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba, Yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda.

Kwiyandikisha byatangiye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018 binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa