skol
fortebet

Adrien, Patient na Mbonyi bagiye guhurira mu gitaramo cyo kuramya

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Adrien Misigaro usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel Mbonyi na Patient Bizimana bazaririmba mu gitaramo kitiriwe indirimbo ‘Ntacyo nzaba Concert’.
Aba bombi ni abahanzi bafite amazina yubashywe muri muzika yo guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye guhurira mu gitaramo nk’iki cyo kuramya no guhimbaza Imana ari batatu.
Festus Turikumwe umwe mubari gutegura iki gitaramo, yatangarije Umuryango.rw ko iki gitaramo cyateguwe na Adrien kugirango abafana be babone umwanya (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Adrien Misigaro usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel Mbonyi na Patient Bizimana bazaririmba mu gitaramo kitiriwe indirimbo ‘Ntacyo nzaba Concert’.

Aba bombi ni abahanzi bafite amazina yubashywe muri muzika yo guhimbaza Imana. Ni ubwa mbere bagiye guhurira mu gitaramo nk’iki cyo kuramya no guhimbaza Imana ari batatu.

Festus Turikumwe umwe mubari gutegura iki gitaramo, yatangarije Umuryango.rw ko iki gitaramo cyateguwe na Adrien kugirango abafana be babone umwanya uhagije wo guhimbaza Imana.Yavuze ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ajya hanze ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Yagize ati :”Ni igitaramo Adrien yahisemo gukora kubera ko cya gihe [Ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Beauty for ashes] atabonye umwanya munini wo kwifatanya n’abakunzi be mu kuramya Imana..Yahisemo rero gukoresha aka kanya afite mu Rwanda ategura ikindi gitaramo.”

Yungamo ati :”Ku bantu bose bakunda indirimbo ze ndetse n’iza bagenzi be Mbonyi na Patient.Yashyizeho igiciro gito kubera ko yashatse gutaramana n’abanyarwanda, ni ibuhumbi 500 gusa.Amatike aragera hanze kuwa mbere w’icyumweru gitaha.”

Festus yakomeje avuga ko aba bahanzi uko ari batatu bazakora muzika ya Live inogeye amatwi, anavuga ko Adrien azava mu Rwanda muri Nzeli kuko afite ikindi gitaramo agomba gukorera muri Mozambique afatanyije na Israel ndetse na Serge Iyamuremye.

Israel yamenyekanye mu ndirimbo zakumbuje benshi ijuru nka ‘Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Yesu Number One, Ndanyuzwe n’izindi, ziri mu ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu benshi.

Nubwo yamenyekanye cyane muri mu ndirimbo nka ’Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy, ’Twarahuye’, ’ Nkwite nde’ yafatanyije na The Ben, aAdrien sanzwe afite izindi ndirimbo zigera kuri 30.

Patient ari mu bahanzi batatu bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na Adrien

Patient Bizimana azwiho ubuhanga mu gucuranga no guhuza ijwi rye binogera abakunzi be.Mu minsi ishize yaririmbye mu gitaramo cya ‘Beauty for ashes’ indirimbo ze nyinshi yaziririmbye mu njyana ya Reaggae.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki ya 23 Nyakanga 2017 muri Serena Hotel guhera saa kumi z’umugoroba “16h00”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa