skol
fortebet

Adrien yasobanuye uko yahuye na Meddy ndetse na The Ben, anakomoza kugituma ashikamye muri Gospel

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Adrien Misigaro umuramyi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yavuze urugendo yakoze kugirango ahure na Meddy, The Ben ndetse na Lick Lick kugirango batangire gukorana indirimbo zakunzwe cyane.
Adrien usanzwe ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas aho yari amaze imyaka irindwi akora muzika.Yavuze ko yagiye muri Amerika ataziranyi bihambaye na Meddy, The Ben ndetse na Lick Lick. Ngo amaze kumva ko nabo bagiye gutura muri Amerika yakoze uko ashoboye kugirango (...)

Sponsored Ad

Adrien Misigaro umuramyi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yavuze urugendo yakoze kugirango ahure na Meddy, The Ben ndetse na Lick Lick kugirango batangire gukorana indirimbo zakunzwe cyane.

Adrien usanzwe ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas aho yari amaze imyaka irindwi akora muzika.Yavuze ko yagiye muri Amerika ataziranyi bihambaye na Meddy, The Ben ndetse na Lick Lick.

Ngo amaze kumva ko nabo bagiye gutura muri Amerika yakoze uko ashoboye kugirango bazahura nk’abantu bakomoka mu gihugu kimwe cy’u Rwanda. Adrien ufite umugore n’abana batatu yavuze ko ubwo yahuraga n’aba basore yababonyeho guca bugufi no guha ikaze buri wese.

Yagize ati :”Turaturanye turi mu gace kamwe, twagiye dukorera muri Studio imwe [Press One Entertainment] ndetse n’aba Producer badukorera batandukanye…Uretse kuba bakora muzika, ni abavandimwe, ni inshuti.”

Adrien ari mu Rwanda.....Mu gitaramo agiye gukorana na Beauty for ashes

Uyu mugabo yavuze ko iyo inganzo imukirigise bimworohera kugeza igitekerezo kuri bagenzi be. Ngo hariho n’igihe bombi bahuriza hamwe amagambo bagafatanya guhimbaza Imana. Ati :”Iyo ngize igitekerezo cyo gukora indirimbo nkifuza kubakoresha ndabakoresha tukaba twakorana cyangwa se twese tukaba twagira igiterezo nk’icyo twese tugafatanya dugashima Imana…Imikoranire yacu ishimangirwa n’uko twese dukorera mu inzu itungamuzika Imwe.”

Aba basore bombi uko ari batatu Meddy, The Ben ndetse na Adrien Misigaro indirimbo z’abao zicurangwa zikanayoborwa na Producer Lick-Lick Mbabazi nawe umaze igihe muri Amerika uzwiho ubuhanga mu gukora muzika inyura benshi.

Misigaro yavuze ko yashatse gukorana na The Ben kubera ko ari umuhanzi ukunzwe mu mpande zose kandi ko umugambi we ari ukwagura muzika ikagera kuri buri wese. Yavuze ko gukorana na Meddy ndetse na The Ben byose byagiye bigirwamo uruhare runini nawe kugirango batunganye indirimbo.

Abajijwe niba nta mpungenge afite z’uko bishobora gutuma yava muri Gospel kubera gukorana n’abahanzi batandukanye basanzwe baririmba indirimbo z’Isi, Adrien uri mu Rwanda unitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 09 Nyakanga uyu mwaka, yavuze ko bidashoboka.

Aho yagize ati :”Oya rwose aho ntabwo ndagerayo. Ntabwo mbitereza uko kuko naragera kuri urwo rwego rwo gutekereza kuva muri Gospel.”

Yavuze ko umuhanzi watangiye akora Gospel ashobora kuyivamo bitewe n’umuhamagaro we.Yashimangiye ko ku ruhande rwe adashobora kuva muri Gospel ngo umuhamagaro we ntumwerera guhindura umurongo yafashe wo guhimbaza Imana.

Adrien asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza.Yamenyakanye mu ndirimbo zatumye urwego rwe rwo gukundwa ruzamuka nka ’Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy, ’Twarahuye’, ’ Nkwite nde’ yafatanyije na The Ben n’izindi nyinshi.

Yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 30 Kamena uyu mwaka, yakirwa n’inshuti n’abavandimwe be bari baje kumutegerereza ku kibuga cy’indege bamusanganije urugwiro ari na ko bamuha impano z’indabyo.

Ari mu bahanzi bakomeye bazitabira igitaramo cy’itsinda rya Beauty For Ashes rigiye kumurika album ryise La Naissance kizabera muri Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 FRW na 10.000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa