skol
fortebet

Agahinda n’ishavu kuri Miss Aurore wapfushije mubyara we

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore yanditse ubutumwa amenyesha inshuti n’abandimwe ko uwari mubyara yamaze kwitaba Imana.Yavuze ko yari umuntu mwiza yigiyeho byinshi kandi ko azahora amukumbura mu minsi yose asigaje kubaho ku Isi.
Ku ifoto yaherekejwe n’ubutumwa, yitwa Umubyeyi Marie yavutse tariki ya 01/10/1956 akaba yaratabarutse tariki ya tariki ya 23/10/2017.
Mu butumwa bwe, Miss Auroye yagize ati “Roho yawe iruhukire mu mahoro mubyara wanjye….. uzabadutahirize bose. (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore yanditse ubutumwa amenyesha inshuti n’abandimwe ko uwari mubyara yamaze kwitaba Imana.Yavuze ko yari umuntu mwiza yigiyeho byinshi kandi ko azahora amukumbura mu minsi yose asigaje kubaho ku Isi.

Ku ifoto yaherekejwe n’ubutumwa, yitwa Umubyeyi Marie yavutse tariki ya 01/10/1956 akaba yaratabarutse tariki ya tariki ya 23/10/2017.

Mu butumwa bwe, Miss Auroye yagize ati “Roho yawe iruhukire mu mahoro mubyara wanjye….. uzabadutahirize bose. Tuzahora twese tugukanda kandi tuzagukumbura.”

Inshuti n’abavandimwe bakomeje gufata mu mugongo uyu muryango wa Miss Aurore.

Nyampinga Bahati Grace yanditse ubutumwa bwe ahagana ku isaha ya sasita z’ijoro zuzuye agira ati “ Yo, mwihangane disi kubyago mwagize. Imana imuhe iruhuko ridashira. Kandi abasigaye mukomere.”

Aurore yavuze ko azahora yibuka uyu mubyeyi
Uwitwa Clairy Keefa yavuze ko uyu mubyeyi yari marraine wa Mama we ko buri gihe azahora amwibuka kandi ko azamukumbura by’iteka ryose…Yagize ati “ Buri gihe tuzahora tumukumbuye… Yari marraine wa maman…Mu muryango wacu tuzamukumbura.”

Abandi bakomeje kwandika ubutumwa ’Aruhukire mu mahoro’, biragoye kubyiyumvisha ariko mukomeze kwihangana.’

Miss Mutesi Aurore akunze kugaragaza intimba aterwa n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry wapfuye mu 2012 azize impanuka y’amazi.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange dore ko ayri umwe mu basore bagaragazaga ejo hazaza heza mu itsinda rya KGB(Kigali Boyz).

Uyu ni musaza wa Aurore warohamye mu kiyaga
Miss Mutesi Kayibanda Aurore, ni Nyampinga w’u Rwanda wambitswe ikamba mu mwaka wa 2012, akaba yarakurikiye Miss Bahati Grace mu kwambara iri kamba, hanyuma nawe aza gukurikirwa na Miss Akiwacu Colombe, Miss Kundwa Doriane na Miss Mutesi Jolly, Miss Elsa Iradukunda uriho ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa