skol
fortebet

Agahinda ni kose kuri Zari wahariwe inshingano zo kurera abana yabyaranye na Diamond[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Zari yahishuye icyamubabaje cyane kuri Diamond Platinumz nyuma yo gutandukana na we
- Agahinda ni kose kuri Zari wahariwe inshingano zo kurera abana yabyaranye na Diamond
- Zari yongeye kwikoma uwari umugabo we amushinja kutita ku bo yabyaye

Sponsored Ad

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond yatangaje ko kuva yatandukana na Diamond, Diamond yitwaye nabi kuko umwanya munini yawumaraga asingiza abandi bagore akibagirwa abana yabyaranye na Zari.

Zari yahishuye ko kuva yatandukana na Diamond hari tariki ya 14 Gashyantare 2018, Diamond atigeze n’umunsi n’umwe agerageza kuvugisha abana be cyangwa ngo abasure aho bari mu gihugu cya Afurika y’Epfo ahubwo ngo umwanya we wose yawumaze ashimagiza uruhuri rw’abagore.

Zari mu magambo yuje agahinda dore uko yatangaje imyitwarire ya Diamond nyuma yo gutanduka kwabo.

Agahinda ni kose kuri Zari wahariwe inshingano zo kurera abana yabyaranye na Diamond

Yagize ati: ”Diamond ntiyigeze asura cyangwa ngo anavugane n’abana be kuva twashwana, Niba yarifuzaga gutera inkunga abana be yakabaye yarabikoze, niba atabishaka nta kibazo. Jye nzabikora.”

Nk’uko tubikesha ibinyamakaru nka Ghafla, Global Publisher, udaku special n’ibindi byatangaje ko Zari ubwo aheruka mu gihugu cya Tanzaniya atigeze asura abahoze ari ababyeyi b’umugabo we. Ubwo uyu mugore yari mu gihugu cya Kenya yategetse abagabo b’ibigangobamurinda kutemerera Diamond kugera aho yari ari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa