Umukwe n’ umugeni batwawe kuri moto batanze isomo rikomeye [ AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 12 May 2018 Yasuwe: 2261

Muri Nigeria habereye ubukwe butangaje aho umukwe n’ umugeni we batwawe kuri Moto mu gihe abatumirwa bari babashagaye iburyo n’ ibumoso.


Mu karere ka Delta mu gihugu cya Nigeria habereye ubukwe bw’ agatangaza bukomeje kuvugisha abantu benshi aho umusore ndetse n’ umukobwa batwawe kuri moto ifite amapine atatu mu rwego rwo kugabanya amafaranga atangwa hakodeshwa imodoka zitwara abageni .

Ibirori byabaye mu cyumweru gishize ubwo ku mbuga za interinete zitandukanye hakwirakwizwaga amafoto atandukanye agaragaza aba bombi bicaye kuri moto igezweho itwara abagenzi mu gihe abatumiwe mu bukwe bagendaga n’amaguru babakikije impande zose bagenda babaririmbira.

Mu butumwa uyu musore yatanze yavuze ko yirinze gusesagura atanga amafaranga yo gukodesha imodoka zihenze kuko ayo mafaranga yagatanze yagura ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo ndetse aboneraho no kugira inama abandi basore bateganya gukora ubukwe ko ubukwe atari ibishashagirana nka zahabu ahubwo ari umuhango wo gukora ibisabwa n’amategeko ndetse no kwerekana ko uteye indi ntambwe.

REBA AMAFOTO:




Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda barijijwe n’ibyo baboneye mu...

Kuri uyu wa gatandatu, abakobwa 20 bari mu mwiherero utegura umunsi wa...
19 January 2019 Yasuwe: 2690 0

Meddy n’umukunzi we baracyari ku mugabane w’Afurika aho bagiye kuruhukira ku...

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy n’umukunzi we Mehfira Mimi...
19 January 2019 Yasuwe: 3367 0

Umuhanzikazi nyarwanda w’icyamamare yatunguranye agaragara asomana mu buryo...

Ingabire Deborah uzwi cyane mu muziki nka Marina umwe mu bahanzikazi...
19 January 2019 Yasuwe: 2549 1

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ikintu atifuza ko umwana we w’umukobwa...

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yababazwa cyane no kuba umukobwa we...
19 January 2019 Yasuwe: 1339 0

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko Alubumu ya nyakwigendera Mowzay Radio...

Urukiko rwo muri Uganda rwanze ko Alubumu y’indirimbo nyakwigendera Mowzey...
18 January 2019 Yasuwe: 1508 2

Tanasha yavuze uburyo yamenyanye na Diamond n’ibindi yamukundiye[AMAFOTO]

Umunyakenyakazi Tanasha Donna witegura kurushinga n’umuhanzi wo muri...
18 January 2019 Yasuwe: 2774 0