skol
fortebet

Aidan Tkay waririmbanaga na Dj Pius nyuma akajya kuba muri Australie n’umukunzi we yagarukanye imbaraga zidasanzwe

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Aidan TKay wamenyekanye cyane aririmba mu itsinda rimwe na DJ Pius rya Two 4real,aba bombi bakaba baramenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe bikomeye. Magingo aya Aidan TKay yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Call me” yanasohokanye n’amashusho yayo.

Sponsored Ad

Aidan TKay akaba ari umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kitari gito batagaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda,dore ko mu minsi yashize yanashinze urugo bituma animukira mu gihugu cya Australie aho umukobwa bashakanye yari atuye.

Aidan Tkay asigaye yibera muri Australie n’umukunzi we

Aidan Tkay kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye wenyine iherekejwe n’amashusho ,ndetse bikaba bigaragara ko yayikoze ku bufatanye na 1K Entertainment ihuriro ry’aba Djs bayobowe na Dj Pius bafasha abahanzi barimo Amalon nabandi bari gufasha muri iyi minsi.

Indirimbo nshya ya Aidan TKay yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Ma Riva bamwe mu bamaze kubaka izina mu Rwanda.

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA AIDAN TKAY:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa