skol
fortebet

Akanyamuneza kuri Miss Ingabire Habibah nyuma yo gukora ubukwe umugabo adahari[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda mu 2017 ariko ntahirwe nyuma agahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2018, yakoze ubukwe umugabo adahari kubera ibibazo by’indege yagombaga kumugeza i Kigali.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Habibah yagerageje kubugira ibanga ku buryo gutumira yatangiye kubikora ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 ari nabwo amakuru yabwo yatangiye kujya hanze.

Iri banga ryanakomeje no ku munsi w’ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019. Nta munyamakuru wari wemerewe kubutaha ndetse n’abagerageje kuhagera amafoto bafotoye bahise bayasibishwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017 yasabwe aranakwa ni mu gihe umugabo we Muhammad atabonetse muri uyu muhango.

Tariki ya 21 Nzeri, iwabo i Kagugu ni bwo habaye uyu muhango wo gusaba no gukwa Ingabire Habibah, gusa umugabo we bivugwa ko ukomoka mu gihugu cya Sudani ntiyigeze agaragara muri uyu muhango.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye, uretse umuryango wa Habibah, uyu mukobwa yari yatumiye abantu bake b’inshuti ze, gusa ngo bari banahawe amabwiriza ko nta wemerewe gufotora.

Uretse amafoto ye ubwe yishyiriye hanze, nta yandi mafoto y’ubukwe ushobora kubona cyangwa amashusho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Habibah yashyizeho amafoto abiri yo ku munsi w’ubukwe bwe, maze aherekezwa n’ijambo rigira riti “Alhamdulillah”, bivuze ngo “Ndashima Imana”

Biteganyijwe ko umuhango w’ubukwe bwe nk’uko twabitangaje mu nkuru zacu zatambutse, buzaba mu kwezi kwa 10/2019.

Ibitekerezo

  • Ukuntu abantu basigaye "bakerensa" ishyingirwa,niyo mpamvu ikomeye abashakanye batamarana kabiri.Uyu muhango utarimo umugabo (the groom),nta gaciro ufite.Ikindi kandi,usanga abashakana babanza kuryamana mbere y’ubukwe.Ndetse benshi baba bararyamanye n’abandi mu rwego rwa Girlfrien/Boyfriend,bakabyita ngo ni "kuba mu rukundo".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa