skol
fortebet

Akanyamuneza mu muryango w’umunyamakuru Michele na David bategereje imfura

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Iradukunda Michele uzwi nka Michou umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yerura ko akuriwe kandi yamenye ko azibaruka umwana w’umuhungu.
Ku wa 11 na 12 Kanama 2017 nibwo Iradukunda yambikanye impeta y’urudashira na David bari bamaranye imyaka itandatu mu myenga w’urukundo. Ubukwe bwa Michou na David bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo, Ku wa 11 Kanama 2017 habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe tariki ya 12 Kanama 2017 aribwo aba bombi basezeranye (...)

Sponsored Ad

Iradukunda Michele uzwi nka Michou umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yerura ko akuriwe kandi yamenye ko azibaruka umwana w’umuhungu.

Ku wa 11 na 12 Kanama 2017 nibwo Iradukunda yambikanye impeta y’urudashira na David bari bamaranye imyaka itandatu mu myenga w’urukundo. Ubukwe bwa Michou na David bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo, Ku wa 11 Kanama 2017 habaye umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe tariki ya 12 Kanama 2017 aribwo aba bombi basezeranye mu rusengero.

Ubukwe bwabo bwabereye mu ntara y’amajyepfo

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018 nibwo Michele yashyize ifoto iherekejwe n’amagambo kuri instagram abwira abamukurikirana ko atwite inda y’imvutsi kandi ko azibaruka umwana w’umuhungu.ati ”Ibyishimo by’umugore bitangira iyo hari ubuzima bushya buri kuremerwa muri we hakwiyongeraho utugeri tw’uwo atwite mu nda tukamwibutsa ko atari wenyine.”

Iradukunda kandi yaboneye gutangaza ko we n’umugabo we bitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Mu 2013 nibwo Iradukunda yinjiye mu itangazamakuru, yakoreye Radio Isango Star ahava yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahereye kuri Magic FM nyuma atangira no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda n’ibindi bitumirwamo ibyamamare.

Michele yemeje ko agiye kwibaruka umwana w’umuhungu

Ibitekerezo

  • Niba akuriwe,nuko yasamye inda atari yarongorwa!! Kuko yarongowe le 11/08/2017.Bivuga ko hashize amezi 5 gusa.Imana ibuzanya kuryamana mutari mwasezerana.Urugero,muli Gutegeka 22:20,24,imana isaba ko bica umukobwa urongowe atari vierge (isugi).Nubwo gusambana bisigaye byitwa "gukundana",ni icyaha imana yanga cyane kizatuma abantu benshi cyane babura ubwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Umukobwa mukundana,ntabwo aba ari umugore wawe.Niyo yaba ari Fianse.Muzi neza ko aba Fiyanse benshi batandukana,cyangwa se umwe agapfa ubukwe butaraba.Tekereza agahinda iyo ubukwe bupfuye kandi waramaze kumwambarira ubusa!! Hali abiyahura.Kuryamana mutari mwarongorana,kenshi bituma mushwana nyuma y’ubukwe.Ikindi kandi,iyo usanze umukobwa atari isugi mumaze kubana,hari benshi bamuta.Bakavuga ko yiyandaritse,ko yahaye n’abandi.Cyangwa bagahora babipfa.Gusambana ni bibi,bibabaza imana.

    Ariko nawe. Rer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa