skol
fortebet

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne akomeje kwandika amateka kuko nyuma yo kuva ku gucurangira amafaranga 100,agiye kujya ahembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku gitaramo kimwe.

Sponsored Ad

Nkuko ushinzwe inyungu ze Alain muku yabitangarije Ukwezi TV,uyu muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo 2 gusa ngo agomba guhembwa nibura ibihumbi 500 FRW ku muntu wese wifuza ko amucurangira mu gitaramo.

Yagize ati “Nkubwize ukuri,ntabwo dushobora kujya munsi y’ibihumbi 500 FRW gusa ayo ngayo afite aho wayasaba.Turavuga tuti agomba gucurangira ahantu hari amasitade,hafunze abantu bagomba kwishyura ariko nk’iwabo I Gatsibo ahantu hataba sitade,hadafunze hari ikibuga gusa nibamunsaba bashobora kuvuga bati dushyira hamwe amafaranga 500,wenda se na Transport,niba ari ibyuma mubyishakire,nzabyemera ku buntu kuko nibo bamugejeje aho ageze.”

Alain Muku yavuze ko hari uturere n’abantu benshi bakomeje kumusaba Gisupusupu ariko bagatanga amafaranga make ariyo mpamvu bashyizeho ibiciro biringaniye batagomba kujya hasi kugira ngo umukoreshe.


Alain Muku yavuze ko ushaka ko Nsengiyumva amucurangira atajya munsi y’ibihumbi 500 FRW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa