skol
fortebet

Akiwacu Colombe yahishuye uburyo bashatse kumusambanya ubwo yabaga Miss

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mwaka wa 2014 nibwo Akiwacu Colombe yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Akiwacu Colombe, yatangaje byinshi ndetse anahishura ko hari umugabo washatse ko baryamana akamufasha mu mushinga yari arimo wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Rwamagana b’abapfakazi babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Nyuma yo kuba Miss,Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Ubu Colombe yagarutse mu Rwanda , mu gikorwa cyo kuzagira uruhare mu gutanga amanota mu irushanwa rya Miss Supranational rizaba tariki 8 Nzeri 2019.

Aganira n’itangazamakuru , Akiwacu yabajijwe nimba nta muntu wigeze umushuka ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, ahamya ko bahari nubwo yabangiye.

Miss Akiwacu ati” Nahuye nabyo byinshi cyane! Akenshi biba iyo ugiye gusaba inkunga y’ibintu runaka, njye nabibonye cyane ndi gukusanya inkunga yo kubakira incike zo mu karere ka Rwamagana. Wajyaga nko kureba umuntu yakubwiye ngo uze, mugasangira mugatangira kuvuga, bikarangira nta kintu aguhaye ari kugusaba ibindi byerekeye ubusambanyi, ukumva uratengushywe kuko wumvaga ari umuntu muzima ugiye kugufasha ugasanga ni nk’umuntu ukuruta cyane nta n’icyubahiro nawe atiyubashye”.

Ibitekerezo

  • Ubundi se wajyagayo uzi ko hari ikindi bakora?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa