skol
fortebet

Akothee yibasiye abazitabira umuhango wo kumushyingura

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri Kenya Esther Akoth uzwi ku izina rya Akothee kandi ukunze kwiyita Madamu Boss, yerekanye ko muri Kenya ibyamamare byizihizwa cyane iyo bipfuye, ugereranije n’igihe ari bazima, yibasira abazitabira umuhango wo kumushyingura biteze gufatwa bidasanzwe.

Sponsored Ad

Mu nyandiko ndende, nyina w’abana batanu Esther Akoth yavuze ko mu gihe cye cyo ku isi kizaba kirangiye, nta muntu ukwiye kwitabira umuhango wo kumushyingura yiteze ko azafatwa bidasanzwe cyangwa ngo agerageze kwerekana ko yari mubamushyigikiye.

Akothee yavuze ko yamaze gutegeka umuryango we ku bigomba gukorwa igihe yapfuye, kandi ko ntawe ugomba kuza gutesha umutwe umuryango we ku mpamvu iyo ari yo yose.

Yavuze ko amaherezo twese dupfa, avuga ko yifuza ko abafana bonyine bazitabira umuhango wo kumushyingura ndetse n’ibyamamare bike bashyigikiye imishinga ye.

Mu nyandiko ndende, Esther Akoth yanditse agira ati:

Ibyamamare byizihizwa cyane iyo byapfuye kurusha bakiriho, birababaje😭😭😭 Ntimuzatume hagira umuntu uza mu muhango wo kunshyingura yiteze serivisi zidasanzwe, Ntabwo wigeze wishyura VVIP cyangwa ngo ugaragare mu bitaramo byanjye, kandi nimara gupfa, urashaka kumenyekana nk’umwe mu bashyigikiye Akothees, IBIGORYI. NTIMUZAZE.

Nategetse umuryango wanjye ko mu gihe nzaba napfuye mbere yabo, umubiri wanjye uzareberwa ku ishuri ribanza rya Rakwaro, bityo abafana banjye b’indahemuka bakambona, rifite umwanya munini, Nta n’umwe mubo twakundanye mbere uzarwanira umubiri wanjye , Byose Biracyemutse. Rwose sinzashyingurwa i Burayi, Rongo Nyale, ariko Jakambo Rakwaro Kacha, niba ushaka kuzarya mu muhango wo kunshyingura, nyamuneka uzibuke witwaze ifunguro rya sasita ryuzuye 🙏🏾, Ntuzaze gutesha umutwe umuryango wanjye witwaje VVIP. Ntabwo wigeze uyishyura nkiri muzima, guma ku murongo wawe KIGIRYI!

Umuryango wanjye ntabwo ari ibyamamare, ntabwo ari Umuhanzikazi ukize cyane Akothee, Akothee yapfanye niki gitaramo, ngwino mu icyunamo, uzane impano, amafaranga n’impano, hanyuma ugende mumahoro 🙏🏾🙏🏾🙏🏾

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa