skol
fortebet

Albert umuhanzi nyarwanda w’Indirimbo zihimbaza Imana yatinyutsa avuga uburyo aryamana nabo bahuje igitsina anashima Imana[UBUHAMYA]

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Albert Nabonibo umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana; yashize ubwoba avugira imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho ashima Imana yamugize ‘umutinganyi’ . Avuga ko yatangiye guhuza igitsina n’abasore bagenzi be atibuka umubare ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.

Sponsored Ad

Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 yabwiye Umunyamakuru Ayabba Paulin wa Umugisha TV, ko akiri mu mashuri abanza mu 1995 yari umwana utuje udasabana n’abandi atazi neza isi arimo.

Ageze mu mashuri yisumbuye akomeza guceceka ntiyakunda gusabana n’abandi ndetse ngo ntiyari yakamenye niba koko ari ‘umutinganyi’. Igihe kimwe yatangiye kwumva yifuje abasore bagenzi be [ Iyo abivuga azunguza intungu].

Yiga mu mashuri yisumbuye yari umuririmbyi mwiza muri Korali wasomoga Bibiliya bigatinda. Yiyemerera ko hejuru yo gukorera Imana afite ubundi buzima bwe busanzwe ari naho benshi mu basore bigaga ku kigo kimwe bahuje ibitsina, ntiyibuka umubare wabo.

Ati “Cyane rwose! Sinavuga umubare ariko ni benshi.” Asoje amashuri yisumbuye yatangiye akazi [Atifuje kuvugaho] anemeza ko ari naho yahuriye na benshi mu basore yasanze ari abatinganyi bagirana ibihe byiza.

Ngo icyo gihe nawe yumvise ko ari ‘umutinganyi’ byuzuye [Abivuga ashize amanga]. Yagize ati “Ntangiye kwinjira mu kazi numvise ko noneho ndi ‘umutinganyi’ wuzuye atari ibyo kuvuga ngo ndabishakisha. Numvaga bindimo. Nza kugira amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye b’abatinganyi bitewe n’aho nakoraga.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda n’ahandi hari abapadiri, abapasiteri, abaririmbyi n’abandi bakora ubutinganyi n’ubwo batabyerura. Yirinze kugira izina ry’umuntu runaka avuga arenzaho ko bahari kuko atabyikorana wenyine.

Mu magambo ye ati “Cyane! Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Padiri. Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Pasiteri. Ushobora kuba uri umutinganyi ukaba Minisitiri. Mbese ubuzima bwawe ufite bitandukanye n’ibyo ukora…barahari kbsa si no mu Rwanda gusa no ku isi yose,”

Yungamo ati “…Ntabwo nihura ngo nihuze. Hari abo duhura n’uko bahari kandi bari mu ngeri zitandukanye. Nta gitangaza! Ari Pasiteri arahari. Ari aba Padari barahari ‘donc’ mu ngeri zose,”

Ntiyemera cyangwa ngo ahakane niba azashaka umugore. Avuga ko ubu atari igihe kiza cyo kibivugaho n’ubwo hari benshi mu batinganyi azi bashinga urugo.

Yagize ati “Ntabwo nakora ubukwe kuko abandi babukora. Nta n’ubwo nakora ubukwe umuryango ubintegetse. Nakora ubukwe kuko mbishaka.”

Kuba yakwifuza/yakunda umukobwa si ingingo yifuza kuganiraho. Asobanura ko we ari [Top (Umugabo] mu gihe uwo bahuza igitsina we ari [Bottom (Umugore)].

Ati “Niba niyumva nk’umugabo hari n’undi wiyumva nk’umugore dushobora kuryamana.”

Ku bijyanye n’uko ashobora kuba yakunda umukobwa ntacyo ashaka kubivugaho.

Guhura n’umusore bahuza igitsina si ikibazo kuri we kuko bashobora no kwandikirana ku mbuga nkoranyambaga akamenya ko ari mugenzi we cyangwa se ngo bagahurira ahantu ‘hazwi’ basanzwe bahurira akamwishimira.

Kandi akaba yakomeje anavuga ko kuba aryamana nabo bahuje igitsina cyangwa akabiyumvamo,atari we wabyikururiye nawe ariko yisanze,yavutse ariko ameze.

Ibitekerezo

  • Yarangiza ngo arashimimana. Nanjye ngiye gushyiraho idini ry’abantu bose ariko batarangwamo aba PD. Aka nakumioro kubutaka bwa Giganga.

    Mana weee!!!Uturindire abana bacu,ntibazahangwe n’iyo myuka mibi y’ubutinganyi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa