skol
fortebet

Alex Muyoboke na Big Farious barashinjwa ubwambuzi, Muyoboke yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 01, Apr 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru yabaye kimomo ko Alex Muyoboke usanzwe ari umujyanama (manager) w’abahanzi Charly na Nina, n’ umuhanzi w’ Umurundi uzwi ku izina rya Big Farious bakurikiranyweho ubwambuzi.
Muyoboke yatawe muri yombi ubwo yarimo ashwana na musaza w’umugore uvuga ko yamuhaye ikiraka akamutenguha. Ni ikiraka cyo gukora igitaramo muri Canada.
Uwo mugore ushinja abo bombi ku mwambura yitwa Béatrice Ufitingabire asobanurira Izuba rirashe uko ikibazo giteye yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru yabaye kimomo ko Alex Muyoboke usanzwe ari umujyanama (manager) w’abahanzi Charly na Nina, n’ umuhanzi w’ Umurundi uzwi ku izina rya Big Farious bakurikiranyweho ubwambuzi.

Muyoboke yatawe muri yombi ubwo yarimo ashwana na musaza w’umugore uvuga ko yamuhaye ikiraka akamutenguha. Ni ikiraka cyo gukora igitaramo muri Canada.

Uwo mugore ushinja abo bombi ku mwambura yitwa Béatrice Ufitingabire asobanurira Izuba rirashe uko ikibazo giteye yavuze ko ko mu mwaka wa 2015 ari bwo Muyoboke Alex n’Umurundi Big Farious basinyiye kwitabira igitaramo cyo gukusanyiriza imfashanyo impunzi z’Abarundi.

Béatrice usanzwe aba muri Canada, avuga ko icyo gitaramo cyagombaga gukorerwa muri Canada, kikitabirwa n’abahanzi Big Farious ndetse na Danny Vumbi, ariko baramutenguha.

Avuga ko Muyoboke na Big Farious yabahaye avanse y’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 300, Farious asinyira miliyoni naho Muyoboke asinyira ibihumbi 300.
Amafaranga yashakaga gukusanya muri icyo gitaramo, ni ayo gukora shipping (kwambutsa mu nyanja) imyenda yo kwambara yagombaga gukusanyirizwa impunzi z’abarundi. Ikusanywa ry’iyo myenda ngo yari arishyigikiwemo na MIDIMAR.
Béatrice avuga ko aba bagabo bamuhombeje cyane, aho ngo bamubwiye ko babuze viza, ariko ngo yakurikirana akamenya ko bamubeshyaga, bityo agashaka abanyamategeko bo kumufasha.

Avuga ko yashatse abavoka babiri, ariko akanga guhita aregera inzego z’ubutabera kuko Farious yari ari mu Bufaransa, kandi ari we wahawe amafaranga menshi (miliyoni).

Avuga ko hari inshuti zabo aziranye na zo, yasabye ko zimunekera zikamubwira igihe Farious azagerera mu Rwanda, akaba ari bwo aregera polisi. Farious ubu ari i Kigali, akubutse i Burayi.

Ati “Ubundi baranyihisha, ubundi bakemera ko tuganira, ubundi nkababura, ubwo rero nakoresheje inshuti ndahigisha, nkababwira ngo nimubabona muzambwire. Mfite inshuti zanjye z’abafana be (Farious) bakurikira ibyo akora byose bakambwira.”
Béatrice avuga ko uyu munsi ari bwo musaza we yagiye kwishyuza Muyoboke ayo mafaranga, bananirwa kumvikana baratongana, kuri hoteli, abababonye babahururiza polisi, iramutwara.

Polisi yahise ikora igisa n’ubuhuza, nk’uko uyu mugore abisobanura. Avuga ko yabasabye gutaha bakajya kumvikana, byananirana ikibazo kigakomeza mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Avuga ko magingo aya abavoka be n’abavoka b’abaregwa ari bo bari kumvikana, akaba ategereje igisubizo kiza kuva mu biganiro by’impande zombi.

Uyu mugore avuga ko Muyoboke na Farious bavuga ko ibyabaye byo kumutenguha atari ko bari babipanze, bakemera kumusubiza miliyoni ye n’ibihumbi 300, ariko akavuga ko atabyemera.

Avuga ko badashobora kumusubiza amafaranga angana n’ayo yabahaye kandi hashize imyaka ibiri ayabahaye, ndetse bakaba ngo baranamuteje n’igihombo cy’ibihumbi hafi 45 by’Amadolari.

Avuga ariko ko iby’icyo gihombo byo ashobora kutabikurikirana, ariko nibura bakamuha ayo yabahaye bakanagerekaho amafaranga yo kwishyura abavoka yashatse.

Ntiturabasha kuvugana na Muyoboke cyangwa Big Farious ngo twumve icyo bavuga kuri iki kibazo.

Polisi yirinze kugira icyo idutangariza ku kibazo cyashyamiranyije izi mpande zombi, idusaba kwivuganira na zo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa