skol
fortebet

Ali Kiba arasaba abahanzi bakanyujijeho kujyana n’ impinduka kuko umuziki wahindutse

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Ali Kiba yavuze ko umuziki wa Tanzania wahindutse aho asaba abakanyujijeho kugaruka bagakosora barumuna babo bagahindura uburyo bahanga mo kuko umuziki wahindutse.
Nk’umuhanzi umaze igihe mu muziki mu gihugu cya Tanzania, wamenyekana cyane muri Afurika y’uburasirazuba, Ali Kiba yavuze ko abahanzi bamaze igihe muri uyu mwuga bagomba guhindura uburyo bahangamo indirimbo zabo kuko umuziki wahindutse . Aganira na Clouds FM yagize ati “Abatangiye umuziki mbere nibo bawuzamuye ariko (...)

Sponsored Ad

Ali Kiba yavuze ko umuziki wa Tanzania wahindutse aho asaba abakanyujijeho kugaruka bagakosora barumuna babo bagahindura uburyo bahanga mo kuko umuziki wahindutse.

Nk’umuhanzi umaze igihe mu muziki mu gihugu cya Tanzania, wamenyekana cyane muri Afurika y’uburasirazuba, Ali Kiba yavuze ko abahanzi bamaze igihe muri uyu mwuga bagomba guhindura uburyo bahangamo indirimbo zabo kuko umuziki wahindutse .

Aganira na Clouds FM yagize ati “Abatangiye umuziki mbere nibo bawuzamuye ariko warahindutse. Barasabwa rero guhindukana na wo kugira ngo barye ku musaruro wawo kuko abawukora ubu bamaze kwica isura yayo bigana injyana z’abandi.”

Ali Kiba kandi yanaboneyeho anashimira abazamuye uwo muziki, yongeraho ko na bo, ab’ubu bafite uruhare mu kuwuteza imbere muri ibi bihe badahanze amaso umuziki w’ ibindi bihugu ngo babigane .

Yagize ati “Urebye umusaruro wavaga mu muziki mu bihe bya kera, uhabanye cyane n’uw’ubu. Ubu usigaye ubamo amafaranga menshi cyane kandi mu buryo butandukanye mu gihe wakoze igihangano cyakunzwe n’ abantu benshi .”

Yavuze ko kuri ubu byamaze koroha mu gihe umuhanzi yakoze indirimbo yakunzwe aho ashobora kugurisha indirimbo kuri murandasi , gukora ibitaramo ndetse n’ ubundi buryo butandukanye , abonera ho gusaba abahanzi ba cyera gusubiza amaso inyuma bakagaruka mu nganzo bakagira ibyo bahindura ndetse bagafata ku mafaranga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa