skol
fortebet

Ali Kiba arashinjwa ubuhehesi n’umugore we bamaze amezi 5 bakoze ubukwe

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ali Kiba yatamajwe n’umukobwa w’umunyamideli usanzwe anagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi; wavuze ko uyu mugabo asigaye amutesha umutwe ashaka ko bakundana.

Sponsored Ad

E Daily yatangaje ko umukobwa witwa Sasha Kassim yavuze ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo.Sasha yaje no gutangaza ko atifuza ubucuti buganisha ku rukundo n’uyu mugabo umaze amezi atanu akoze ubukwe.

Ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana.”

Umukobwa yakomeje avuga ko hari abandi banyuranye bo mu myidagaduro yo muri Tanzania bahora bamutesha umutwe bamusaba ko bakundana. Gusa ngo we ntiyakundana n’Umunya-Tanzania keretse bishobotse ko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amusaba urukundo cyangwa se n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa