skol
fortebet

Ali Kiba na Harmonize amashyari bari bafitanye na Diamond yarangiye

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi mike itambutse hagiye havugwa inzigo hagati ya Diamond na Ali Kiba bavugwa kugirirana amashyari ndetse na Harmonize akaza kwiyegura kuri Wasafi Classic Baby yamureze akinshingira inzu ye bwite.

Sponsored Ad

Byari byavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzanie ko Ali Kiba na Haromize batazitabira iserukiramuco ritegurwa n’inzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi mu cyiciro cyayo cy’uyu mwaka cyahawe izina rya Wasafi Festival 2019, gusa byaje kwemezwa n’umuyobozi wa Wasafi media ’Diamond Platnumz’, ko aba bombi bazitabira ibi bitaramo.

Ibi bitaramo bizabanziriza mu mugi wa Dar es Salaam bikazenguruka n’ahandi muri iki gihugu bizitabirwa n’ibyamamare byose bya Wasafi birimo abaririmbyi, ababyinnyi, n’abacuranzi uko Diamond Platnumz yabitangarije inama y’abanyamakuru muri iki gihugu cya Tanzania.

Nyuma yaho Harmonize aviriye muri WCB Wasafi akaza gushinga inzu ye bwite itunganya umuziki ya Konde Boy World wide amaze gusohora indirimbo ye yitwa Uno yaje yo kwamamazwa na Diamond Platnumz maze abafana bahamya ko umubano wa Harmonize na Platnumz uzakomeza kuba mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa