skol
fortebet

Ali Kiba yanze kwitabira igitaramo yatumiwemo na mukeba we Diamond

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ali Kiba yavuze ko atazitabira igitaramo cya Wasafi Festival cyateguwe na Diamond kuko ngo nawe azaba arimo kwamamaza ikinyobwa cye kitwa Mofaya muri Canada ahubwo amwizeza ko azamubera umuterankunga mu gitaramo cye.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Diamond yavuze ko ashaka kurandura urwango rumuvugwaho na Ali Kiba aho yanameje ko yamaze kumuha ubutumire mu gitaramo cyiswe Wasafi Festival cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018.

Mu magambo ya Diamond yavuze ko azashimishwa no guhurira ku rubyiniro rumwe na mugenzi we Ali Kiba ndetse akizaza abakunzi be ko bikunze bazanakorana indirimbo mu rwego rwo kugirango igihugu cya Kenya gikomeze kigarurire imitima y’abakunda umuziki waho.

Yagize ati” Bizanshimisha guhurira na Mugenzi wanjye Ali Kiba mu gitaramo kimwe kizaba taliki ya 24 Ugushyingo 2018 aho ntagihindutse twanakorana ikindi kintu kirenze uko mubicyeka.”

Diamond akimaa gutangaza bino benshi bemeza ko amakimbirane yavuzwe kenshi ko yaba agiye guhagararira aha nyuma yuko bunze ubumwe bagahuza gusa kuri uyu wa 8 Ugushyingo Ali Kiba yiseguye kuri Diamond amubwira ko atazaboneka kuko azaba Atari muri Tanzania ahubwo ko azaba yagiye mu bikorwa byo kwamamaza ikinyobwa cye kitwa Mofaya ndetse amwizeza nuko yamubera umuterankunga mu gitaramo cye.

Yagize ati”Nabwo nzaba mpari nzaba nagiye mu bitaramo byo kwamamaza ikinyobwa cyanjye Mofaya muri Canada [..] gusa mu gitaramo cyawe nakubera umuterankunga nkazakuzanira bimwe mu binyobwa nkora.”

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko Diamond yakiriye ubu butumwa ndetse avuga ko ntacyo bitwaye gusa nanone ashimishwa nuko mugenzi we yemeye kumutera inkunga niko guhita yandika ku mbuga nkoranyambaga ko umuterankunga mukuru w’iki gitaramo azaba ari Mofaya ndetse na karanga ubunyobwa ubusanzwe bukorwa na Diamond.

Diamond na Ali Kiba ni abahanzi kuva cyera basana naho bahanganye aho bamwe bemeza ko Diamond yigaruriye imitima ya benshi mu gihe abandi bavuga ko Ali Kiba ari umuhanzi ufite icyerekezo ndetse udakunda ihangana aho akora ibye yicecekeye mu kimbo cyo kwirirwa akora ihangana n’abahanzi bamusanze mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa