startimes
startimes

Ali Kiba yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 2474

Icyamamare muri muzika Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba wo muri Tanzania, yahakanye ibyo yise ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto wahoze akundana na Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana.


Sponsored Ad


Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye muri video y’indirimbo uyu muhanzi aheruka gusohora yitwa ‘Dodo’ aho bayigaragayemo bombi bagaragaza ko bari mu rukundo rudasanzwe , ibi byatumye abantu batekereza ko atari iby’indirimbo gusa ariko Kiba we akaba avuga ko umubano wabo ari ubushuti busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na East Africa TV, Ali Kiba yavuze ko nta kindi kihishe inyuma y’aya mashusho gusa icyo yemera ni uko uyu mukobwa (Mobetto) ari mwiza buri wese yakwifuza kugirana ubushuti na we. Yagize ati:

Turaganira bisanzwe, birashoboka ko babitewe n’indirimbo twakoranye, gusa ni umugore mwiza ushobora gutuma buri wese yumva yishimye mugihe bari kumwe kandi nanjye ndamwishimira ariko nta rukundo rwihariye ruri hagati yanjye na we. Turi inshuti gusa, abantu bareke gutwara ibintu uko bitari.

Umuhanzi Diamond wahoze akundana n’uyu munyamidelikazi ubwo abafana be bamumenyeshaga ko uwahoze ari umugore we ari mu rukundo na Ali Kiba yirinze kugira byinsi atangaza, avuga ko bakomerezaho mu nzira nshya Mobetto yatangiye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abanyarwandakazi 5 b’Ibyamamare abenshi baziko ari Abakobwa nyamara...

Uko uruganda rwa showbizz rugenda rutera imbere muburyo butandukanye, ni...
13 August 2020 Yasuwe: 5269 0

Reba amwe mu mafoto utabonye ya Miss Uwizeye Vivine umunyarwandakazi ufite...

Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa...
13 August 2020 Yasuwe: 4253 0

Subika Isabukuru yawe niba yarabaye mu gihe cya Guma Murugo Skol izagufashe...

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri gahunda ya “Postpone your birthday and...
12 August 2020 Yasuwe: 1232 0

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera akayabo yahaye umufana...

Umuhanzi umaze kwigarura imitima ya benshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no...
12 August 2020 Yasuwe: 5642 0

ShaddyBoo yavuze ku byavuzwe ko ngo yaraye mu buroko

Umunyamiderikazi Mabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yateye utwatsi...
11 August 2020 Yasuwe: 5564 0

Harmonize yasebeje uwahoze ari umukunzi we ahishura n’uburyo yari yaremereye...

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi mukuru wa Konde Music Worldwide,...
11 August 2020 Yasuwe: 3072 0