skol
fortebet

Ali Kiba yavuze ku bivugwa ko urugo rwe rugeze aharindimuka nyuma y’umwaka umwe barushinze

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukundwa na benshi muri Tanzania,Ali kiba yatangaje ko we n’umufasha we w’Umunya Kenya Amina Khalef batameranye neza ariko ngo batatandukanye nkuko bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru.

Sponsored Ad

Kiba na Amina Khalef bashyingiranywe muri Mata mu mwaka ushize wa 2018,ariko uyu muhanzi yavuze ko batameranye neza mu rugo gusa ngo batatandukanye nkuko byavuzwe mu binyamakuru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Ali Kiba yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa ko we n’umugore we batandukanye ari ibinyoma gusa ngo batari bameranye neza ariyo mpamvu yamujyanye I Mombasa ngo bakemure ikibazo.

Yagize ati “Nibyo koko urugo rwacu ntabwo rwari rumeze neza ariko ni ibinyoma ntabwo nigeze ntandukana n’umugore we.Ntabwo umugore wanjye yanze kubana na mama n’abavandimwe banjye.Ntabwo Namwohereje I Mombasa.Mugabanye gukwirakwiza ibihuha mukore akazi.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa