skol
fortebet

Aline Gahongayire wavuze ko atari ku rwego rumwe n’Itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze uburyo ntacyo umutima umushinja[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kutavuga rumwe ku magambo Aline Gahongayire yagarutseho mu buhamya bwe, abantu benshi bakunze kwibaza impamvu Atari kugira icyo abivugaho cyangwa asabe imbabaza ibitangazamakuru n’abanyamakuru bo mu Rwanda. Gusa Aline avuga ko ntacyo yishinja ko ahubwo abantu bumvise nabi ibyo yavuze.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Kiss Fm aho bagiye bamubaza ku bintu bitandukanye harimo n’amagambo aherutse gutangaza.

Aline abajijwe koko niba abona ko Atari ku rwego rumwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yasubije muri aya magambo, yagize ati “Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza. Ntabwo nasuzugura itangazamakuru, ntabwo nanga itangazamakuru, nta heza nk’iwacu.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza nib anta kosa yumva yakoze, amubaza nuwo yaba yararikoreye, Aline yagize ati “Nta kintu na kimwe umutima unshinja, reka nkubwire ahantu hari ikibazo: hari uburyo bwo kuvuga hari n’uburyo bwo kumva… uburyo bw’imyumvire y’abantu, nibwo bushobora kuba bwarakomeretse, ariko njyewe nyir’ukuvuga, navuze nkanjye ariko uwaba uko navuze byarumviswe nabi, ni ukuri ambabarire. Niba byarumviswe neza, Imana imuhe umugisha. Uwabonye short videos (amashusho magufi) zigenda, namugira inama yo kuzareba video yose kandi ukuri kuzamubatura.”

Aline nyuma yo gutangaza ariya magambo bimwe mu bitangazamakuru byahise bifata umwanzuro wo kutazongera gukina ibihangano bye, mu gihe atarabegera ngo abasabe imbabazi aho babifashe nko kubasebya ndetse no kubatesha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa