skol
fortebet

Aline yafashe ingamba zizamufasha kuba umugore mushya ayoboka imyitozo ngororamubiri "Gym"(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Aline Gahongayire yafashe ingamba zizamufasha kuba umugore mushya
- Aline Gahongayire yashyize hanze umuzingo yise "New Woman"
- Aline Gahongayire mu myitozo ngororamubiri

Sponsored Ad

Aline Gahongayire umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba anamaze iminsi mike amuritse umuzingo w’indirimbo ze kuri ubu ashyize umurego mu gukura imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kuba umugore mushya.

Uyu mugore uvuga ko yahindutse umugore mushya, yayobotse imyitozo ngororamubiri kugira ngo agabanye ibiro ndetse no mu buryo bw’ukuntu yagararaga ahinduke mushya nk’uko abivuga.

Ku ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram yiyerekanye ari mu myitozo ikaze, ayiherekesha amagambo asobanura ko nawe ayatangiye gahunda y’iyo myitozo.

Yagize ati "Nabigiyemo, nzanabibasha. Umugore mushya, ibintu bishya n’isizeni nshya.”

Aline Gahongayire aherutse gutangaza ko yavuye ku biro 119 kuri ubu akaba afite ibiro 73, akaba abikesha kwiyitaho agabanya kurya amavuta menshi.

Aline Gahongayire uheruka kumurika umuzingo w’indirimbo wa 7 waje ukurikira iyindi itandatu yabanje irimo "Nzahora Mbibuka", "Umukiza Wanjye Ariho", "Amen", ’Reka Nkuvuge Imyato", "Namani" na "Sinarota Nkuvaho"’. Izi zose zigizwe n’indirimbo zirenga 60 yagiye akora mu bihe bitandukanye avuga ugukomera kw’Imana.

Uyu muzingo wa 7 yawise New Woman yavuze ko ukubiyemo ubuhamya bwe n’ibintu bitandukanye yanyuzemo akavugwa mu itangazamakuru ku buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa