Aline Gahongayire yagaragaje ko agikunda uwahoze ari umugabo we [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 29 November 2018 Yasuwe: 3317

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire; yagaragaje ko akizirikana Gahima wahoze ari umugabo we bakaza gutandukana byemewe n’amategeko.

Yabikoze amwifuriza isabukuru nziza, Gahimba Gabriel wahoze ari umugabo we, bakanabyarana umwana w’imfura ye Ineza witabye Imana.

Ubwo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018 Gahima yagiraga isabukuru y’amavuko, Aline Gahongayire yashyize ifoto yabo bombi kuri Instagram, amwifuriza imigisha ituruka ku Mana.

Yagize ati “Isabukuru Nziza Papa Ineza Imana iguhe umugisha.” Yanagaragaje ko we n’umwana we Ineza witabye Imana akiri uruhinja bamwifurije isabukuru nziza.

Gahima na we ari mu ba mbere batanze ibitekerezo kuri iyo foto , Ati “Aline Gahongayire urakoze cyane.”

Hakoreshwaga izina Alga_Love kuko Gahongayire ariryo akoresha ku mbuga ngoranyambaga.

Ku wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.

Gahima Gabriel ni we wari wasabye gatanya ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Icyo gihe, urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore bagomba guhabwa ubutane.

Bombi bari barasezeranye ivangamutungo rusange ariko kubera ko nta mwana n’umutungo bombi bari bafitanye buri wese yemerewe kujya ukwe n’undi kwe.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwamaze iminota itagera kuri itanu, bombi bagaragaje ko bishimiye icyo cyemezo baramwenyura ndetse bagishyiraho umukono wemeza ko umwe atanye n’undi burundu.

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire Diamond adasenyera umugozi umwe na Papa we bahuye...

Nyuma y’igihe kirekire umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz...
24 April 2019 Yasuwe: 507 0

Zari yarahiriye indahiro idasanzwe Diamond Platnumz amwita n’Igicucu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko kuba Zari wahoze ari umugore we...
24 April 2019 Yasuwe: 1462 0

Diamond arashinjwa kwiba indirimbo The One

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangiye kwibasirwa n’Abanya-Namibia, bamushinja...
24 April 2019 Yasuwe: 885 0

Diamond yakongeje intambara y’amagambo n’uwahoze ari umugore we Zari ubwo...

Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afrika,yaciye ibintu mu...
24 April 2019 Yasuwe: 2409 0

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoze yishimira ko Juventus...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yongeye kwifotoza yerekana...
24 April 2019 Yasuwe: 2502 0

Wa musore w’ibigango wahoze arinda umuhanzi Diamond akamwirukana,Hamisa...

Mwarabu fighter, umusore w’ibigango wahoze arinda umuhanzi Diamond Platnumz...
23 April 2019 Yasuwe: 2962 0