skol
fortebet

Aline Gahongayire yatunguwe no kubona P Fla arira nk’abandi bose

Yanditswe: Saturday 21, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Aline Gahongayire umuhanzikazi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yahishuye ibyaranze umunsi wa mbere ahura n’umuraperi P FLA.Aho yatunguwe cyane no kubona agahinda P FLA yari afite ubwo yanacishagamo akarira ay’abana.
Mu ndirimbo ya mbere PFLA yakoze agisohoka muri gereza mu mwaka 2017, ni indirimbo yise Mama Mwiza ikaba ari indirimbo yafatanije n’umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Iyi ndirimbo PFLA yayikoze mu rwego rwo gusaba imbabazi umubyeyi (...)

Sponsored Ad

Aline Gahongayire umuhanzikazi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yahishuye ibyaranze umunsi wa mbere ahura n’umuraperi P FLA.Aho yatunguwe cyane no kubona agahinda P FLA yari afite ubwo yanacishagamo akarira ay’abana.

Mu ndirimbo ya mbere PFLA yakoze agisohoka muri gereza mu mwaka 2017, ni indirimbo yise Mama Mwiza ikaba ari indirimbo yafatanije n’umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo PFLA yayikoze mu rwego rwo gusaba imbabazi umubyeyi we kubwo kumubabaza ubwo yishoraga mu biyobyabwenge ndetse akanafungwa umwaka umwe, ariko ntamutererane ahubwo akamuba hafi cyane.

Ubwo byamenyekanaga ko PLFA ari gukorana indirimbo na Aline Gahongayire abantu benshi baratunguwe cyane bibaza uburyo umukozi w’Imana akorana n’umuntu witwa ko adakijijwe by’umwihariko PFLA uzwiho kuririmba indirimbo zuzuye amagambo akakaye cyane.

Mu kiganiro bagiranye na Magic FM, PFLA yavuze ko yatangiye gutekereza kwiyegereza Aline Gahongayire akiri muri gereza, kuko yari asanzwe amukunda, kandi ko yabonaga hari icyo yamufasha mu guhinduka.

Yagize ati “ nkiva muri gereza ari mu bantu bambere nashatse nomero zabo ndabahamagara. Naramuhamagaye ndamubwira nti ‘ni iby’agaciro byonyine kuba nabonye na nomero zawe. Kuko numvaga ko bitanashoboka kuko ni umuntu nanjye nubaha cyane w’ikitegererezo… natashye numva hari ahandi nshaka kujya, numva hari ikindi cyerekezo nshaka kujyamo, ni ibintu nabanje gutekerezaho nkiri muri gereza.”

Aline Gahongayire we yavuze ko akimara guhamagarwa na PFLA byamutunguye cyane dore ko batari baziranye n’ubwo yari amuzi, ariko na none biramushimisha kuko ari umurimo Imana yari umuhaye.

Yagize ati “ naratunguwe, kuko PFLA ntabwo nari muzi, ariko naramwumvaga, ampamagaye rero, numva ni umuntu wicisha bugufi,amaze kumpamagara kuri njyewe ntabwo nabifashe nk’ibintu bisanzwe, ahubwo naravuze ngo Mana urakoze ku kazi keza umpaye. Niba umuntu ashobora kukubwira ati hari ibyangoye mu buzima bwanjye, ndicuza ariko nkeneye ubufasha bwawe, kuri njyewe nabifashe nk’umuntu Imana ingabiye cyangwa se ishyize mu buzima bwanjye.”

Gahongayire yongeyeho ko umunsi wa mbere ahura na PFLA uyu musore yari yicishije bugufi, afite amarangamutima menshi, ku buryo yanyuzagamo akarira ubwo baba bari kuganira, yiyemeza kumufasha bitewe n’ubutumwa yashakaga gutanga.

P Fla avuga ko Mama we atigeze amutererana ari nayo mpamvu yahisemo kumukorera indirimbo

Yagize ati “ …ku munsi wa mbere duhuye mbona ni umuntu wicisha bugufi, yavuga ibintu byinshi ukabona ararize, ndavuga nti ‘yooo’! ibi ni byiza kandi ubutumwa yari azanye bwari ubutumwa nka njye nk’umuntu w’umubyeyi, bwari ubutumwa bw’abantu benshi cyane. Bwari ubutumwa buvuga buti hariya hantu mvuye muri gereza, ndumva umuntu wa mbere nshaka gusaba imbabazi usibye Imana yo mwijuru ni mama wambyaye numva y’uko ari ikintu cyiza ngomba kumufashamo.”

Mu gukora iyi ndirimbo P FLA yakoranye na Gahongayire yayikoze mu ibanga rikomeye, cyane ko ngo tashakaga kuzatungura umubyeyi we irangira akayimuha nk’ishimwe ry’uko atamutereranye ari muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa