skol
fortebet

Aline Gahongayire yavuze ko atari ku rwego rw’Itangazamakuru ryo mu Rwanda,Ese abanyamakuru b’igitangazamakuru yashyize mu majwi babyakiriye bate?Aho ntiyaba yiyubikiye Ingasire?

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza Aline Gahongayire arimo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse nuko yatandukanye n’umugabo we akabazwa niba azongera kurongorwa aho yanavuze ko atigeze abivugira kuri Radiyo zo mu Rwanda kuko atari ku rwego rwazo.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho yashyizwe hanze mu cyumweru gishize biciye ku rubuga rwa Youtube,Aline Gahongayire ari kuvuga byinshi yanyuzemo nuko abantu bagiye bamuca inege mu buryo butandukanye.

Muri iki kiganiro gifite iminota 36 n’amasegonda 45,yavuze uburyo yahoze yifuza kuba izahabu akaba ariyo mpamvu yanyuze mu muriro. Yavuze ko ashimira Imana cyane ibintu byose byagiye bimubaho mu buzima bwe, anashimangira ko afite ama contracts menshi bidaturutse ku kuba ari umukobwa wa Majyambere, umwe mu bagabo bazwi mu Rwanda batunze agatubutse mu myaka yahise.

Yagize ati” Navutse papa wanjye ari millionaire ugura indege tugenda i Burayi… nyuma ya Jenoside nza kwisanga twari abana benshi nsigarana na mama akajya andeba akabona ndi nk’igisebe….Afite ibikomere bya papa, afite ibikomere bya Jenoside, njyewe ndi igisebe… noneho n’abandi bakavuga bati ‘dore icyana cy’umugore’ ariko uzi, icyana cy’umugore uyu munsi ni igistar (icyamamare).”

Aha yanaboneyeho kuvuga ko mu minsi yashize hari abantu bamuhanuriraga bamubwira ko agiye kubona umugabo w’umusaza,gusa we ngo akabahakanira ababwira ko hari umusore mwiza ushinguye w’ibogari [Beau Gars] ategereje.

Yagize ati” Hari umu beau gars ntegereje, after all I’ve been through, hari umu beau gars ntegereje… hari umuntu ufite ijambo ntegereje…hari umuntu tuzajya tuzana mukavuga ngo ‘mwabonye husband wa Aline?".

Muri ubu buhamya burebure ni naho yavugiye ko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda ibintu byatumye anengwa n’abantu batari bake bagiye bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’agace yabivugiyemo avuga ko ibibazo byose bijyanye n’urugo rwe yabibajijwe na Radio ya Voice Of Amerika[ VOA],ndetse avuga ko atari kwigera abivugira kuri Radio zo mu Rwanda ahubwo ko yari yigereyeyo i Washington DC ahita anavuga ko atari kuri Radio ya Isango Star.

Aline Gahongayire yavuze ko Radio Voice Of America ariyo yatangarije ko yahanye gatanya n’umugabo we

Yagize ati” Hanyuma bakambaza ngo Ali nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe Desire...Voice of America….Bati se ubundi Gahongayire ca utubwira Ingene.....Nti njyewe twaratandukanye n’umutipe..Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe".

Aya magambo Aline Gahongayire yavuze yatumye abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru bamunenga cyane bamwe bavuga ko atari amagambo yagakwiye kuvugwa n’umukozi w’Imana,abandi nabo banenga uburyo yasuzuguye itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko atari ku rwego rwaryo.

Ikinyamakuru UMURYANGO twifuje kumenya uko bamwe mu banyamakuru bakora kuri Radio Aline Gahongayire yashyize mu majwi "Isango Star" babyakiriye,maze tuvugana na bamwe mu bakora mu gisata cy’Imyidagaduro ariwe Guterman na Iras Jalas usanzwe akora mu kiganiro kivuga ku makuru y’Ibyamamare byo mu Rwanda no ku hose kizwi nka Sunday Night.

Guterman Guter umunyamakuru ukora mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro kuri Radio na Televiziyo Isango Star

Guterman yavuze ko ibyo yavuze yabifashe nko gushaka inkuru ndetse ahamya ko ibyo yakoze ari nk’ubushotoranyi,yagize ati "Njyewe nabifashe nk’ubushotoranyi ku itangazamakuru ryo mu Rwanda...kandi na none ikindi nkuko byagaragaye byumvikanaga nkaho nubundi we yumvako ngo ukuri yakubwira itangazamakuru mpuzamahanga riri ku rwego rumwe nawe,ese koko buriya we atekereza ko ari ku ruhe rwego?aririmba mu kinyarwanda..abo abwira ni Abanyarwanda...".

Tumubajije kuba Isango Star ariyo yashyize mu majwi muri ubu buhamya yatangaga uko yabifashe,maze agir’ati "Njyewe nkajye ku giti cyanjye mu buryo bw’imyumvire kutugereranya n’ijwi ry’Amerika ntekerezako..uko kuri yakabaye yarabwiye Isango..nyine ni nk’ikinyuranyo...Njyewe rero nk’umunyamakuru wa Isango Star,biriya ni ubushotoranyi ariko nanone ntwamurenganya kuko Isango twebwe dukora ibintu bisobanutse..ntabwo umwe wenyine ariwe wanenga content y’ibintu dukora..".

Guterman yakomeje avuga ko itangazamakuru Aline avuga ritarusha iryo mu Rwanda gushaka amakuru bazi neza ,kuko ngo bo bari inaha aribo bagera ku makuru vuba kuko ngo Gahongayire nubundi ahana gatanya n’umugabo we bitabereye muri Amerika atari umuturage waho.

Jalas umunyamakuru ukora mu kiganiro cy’amakuru y’Ibyamamare byo mu Rwanda no ku isi kuri Radio Isango Star,nawe yadutangarije uko yakiriye ibyo Aline Gahongayire yavuze ko atari ku rwego rumwe n’Itangazamakuru ryo mu Rwanda,aho yashyize mu majwi Radio Isango Star.

Umunyamakuru akaba n’umushyurarugamba Iras Jalas ukora kuri Radio na Televiziyo Isango Star

Jalas yagize ati "Navuga ko arirwo rwego rwe...buriya yageze hariya tu..ashobora kuba yumva muri we ari umuntu uri hejuru...niba ariko umutima we umubwira ntekereza ko ubwo ngubwo bitazaba nka byabindi umuntu asubira mu bintu akamera nk’uwivuguruje...niba atari ku rwego rwa Isango Star..simbizi meaning ye..nanone ntibazongere kumubona yahaje yaje muri gahunda z’umuziki...ntabwo ndi kumufatira ibyemezo..ariko ndikubivuga nk’igitekerezo....ndavuga no ku itangazamakuru ryose ryo mu Rwanda..niba avuga ko ari umuntu uvugira i Washington Dc...nubwo yashyize mu majwi Isango Star ntekerza ko yavuze ko atari ku rwego rw’Itangazamakuru ryo mu Rwanda".

Jalas akomeza kuganira n’UMURYANGO twamubajije niba ibyo Gahongayire yavuze ntacyo byaba bigiye guhindura ku mikoranire ye n’ikiganiro akoramo kivuga ku makuru y’Ibyamamare,maze adusubiza atya "Ahubwo we yaba yiteguye gukorana natwe atarivuguruza..kuko uko byagenda kose kugira ngo akorane natwe bizamusaba kwivuguruza".

Jalas asoza yabajije Gahongayire uvuga ko atari ku rwego rumwe n’Itangazamakuru ryo mu Rwanda,iyo Voice Of America avuga inshuro yaba imukina n’inshuro batangaza ibintu bye ndetse akomeza avuga ko Gahongayire kugeza ubu ariwe urebwa n’ikibazo kurusha uko cyaba kirebwa n’umunyamakuru runaka cyangwa igitangazamakuru runaka cyo mu Rwanda kuko ariwe ngo ikibazo kiriho ahubwo ko akwiye kugishakira umuti.

Ibitekerezo

  • Haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa reka nivugire muri macye uyu Aline ashobora kuba akeneye umujyanama mumitekereze kuko nta muntu ufite ubwenge cg utekereza wavuga ibi. ariko da ngo numwana wumu millionaire. ahubwo araje avuge ko atari nuwo kurwego rwigihugu (Rwanda) ...... Njye ndasaba ko uyu Aline yakumirwa nitangazamakuru aho riva rikagera n,ububusabusa bwe atangaza nabyo mukabyihorera maze turebe. harya ngo numukozi w Imana? harya ngo yashakaga kuba zahabu? ngo yanyuze mumuriro? ibi babyita kwiyamamaza.... ubwirasi Imana ntibukunda Aline, kdi niba ari igikomere kigutera ibi gana abajyanama bagufashe

    Hari abantu bagaragariza abandi inzira y,umucyo kandi bo batari mo......... singuciriye iteka ariko Gahongayire Aline nta nzira y,umucyo urimo ahubwa urishushanya...... n,inbi byose ishobora byose iba ishaka ngo bamenye uwo uriwe. mugihe gishize utararongorwa wavuze utaka umugabo wawe ko ari Imana yamuguhaye wiyamamaza aho kwamamaza ubwami bwayo.. ereg nibitari ibi uzabivuga

    GAHONGAYIRE yagaragaje ubwirasi nubwiyemezi ntabwo buriya buhamya bwafasha abantu ahubwo bwabasubiza inyuma nkaho yavuze ngo nkumuntu wamuvuze ubu akaba aririmba indirimbo ye ngo ndanyuzwe ariko manawe Imana imusange sinabibonyemo gukizwa ahubwo nukwiyemera

    Mbega ubwishongozi Mana yanjye!Ku wiyita umukozi w’Imana noneho.Ubu se za ndirimbo ze zahitaga ku bitangazamakuru byo mu Rwanda noneho zigiye kujya zihita kuri Voice of America?Kubera ko nyine ari ku rwego rwa Voice of America.Haaaaa!Imana yanga abirasi urunuka Aline we.Mbiswa ra.

    Aline ndakwibutsa ko Majyambere atigaze ashaka umugore,ahubwo yarumusambanyi kabuhariwe, ndakumenyesha ko niba waravukiye murubwo busambanyi ,atari ibyo kuratwa. gusa umenye ko abantu bose baturuka mumuryango wa Majyambere Silas ndabazi, Hari umuvandimwe we witwaga Muvunyi Samson, hari mushiki we Lydie, ari nawe wasigaranye umutungo wa Majyambere, iyo uza kuba umwana we wakabaye ari wowe wasigaranye umutungo we. kandi urebe n’ukuntu wihoma kuri Majyambere,Sinigeze nkubona mugushyingura Sophia Mushiki wa Majyambere. iyo uza kuba uwo mumuryango we uba waraje gushyingura nyakwigendera. ubwose urirata ubeshyera Majyambere ugirango ntitukuzi? Musaza wawe uba Kamonyi uriya wakoraga muri Minagri ubu akaba acuruza ifumbire, Ntimuva indimwe? Nuwa Majyambere se? Aliko mwagiye mureka kwiyoberanya nk’aho mutazwi!? Gusa wibuke ko Umugabo wawe ari imfura atajya yiyandarika ngo yishyire kugasozi!! N’ubwo mutakibana kumpamvu nawe uzi ,ntiyigeze agushyira kugasozi ,ngo asobanure impamvu ya nyayo yatumye mutandukana. kandi urabizi neza ko n’undi uzaza agasanga utaziranye na Nyiransibura, azacaho(Nizere ko icyo mvuze ucyumvise)Cisha make rero muvandi. Rwasurutare ngo mutahe.

    Hahaha uyu mukecuru rwose yijombye agati ahantu nnuko ntaho agira jye rwose mpora mbivuga ko izi nsengero ziyobowe nabantu twakwita shitani, ariko kuvuga ubusa bibaho,uno mukecuru arirata basi no kuri TV uba ubibona gusa reka tumutegereze, umumilioneri hhhhh ujye wifotora selfie gusa nizo zikubereye wambare nibikanzu binini ubundi ushuke iizo intama zindindagire ngo uri kuzibwiriza kumenya Imana,uduhaye ibyo ufite rwose ,nntacyo uduhishe

    Emmanuel ibyo uvuze ni ukuri 100% ku gitsina gore si Rwasubutare ni ba Mukagatare. Aline na Miss Jolly bahora mu ntambara intérieur yo kwihakana abo baribo, abo bashaka kwiyitirira nabo ntibabemerere. Niho hava ’antipathie na Arrogance

    Gahongayire Aline reka kubeshya Majyambere Silas nta mugore yigeze ahubwo wavutse muri relation adultère ariko aho ntago ari amakosa yawe... nayababikoze cyangwa circonstances wavutsemo..zabiteye .Kuvugira kw’ ijwi rya Amerika uvugana na kamilindi Thomas nta gitangaza kirimo ..najyaga nkwemera ariko nsanze ahubwo uri une parvenue..mu kinyarwanda babyita kuba inkirabuheri..ikindi nta kinyabupfura ugira nta n’indero umugore utinyuka kubwira umu jeune wumunyamakuru ngo je cite"iyo ugiye kunnya hari uwo ubibwira..!!!"bishatse kuvugako nawe iyo ugiye gushurashura ntawe ubibwira ..rekeraho kwirata no kwihoma kwa Majyambere ntawe utakuzi iyo uza kuba uri umwana we légitime uba ari wowe héritière utirirwa ushurashura no guhunahuna kuri voice of America..Uwiteka akugenderere..ngutuye kuzumva indirimbo y’umwari Clarisse Karasira yitwa "Ntizagushuke"..

    cha Aline nagukundaga ark wigaragaje nabi peer nge ndi nka director of RBA nakuraho be blessed show ukoramo kd urikwiyoberanya wiyita uwo utari weeee!!!!! so try to forgive bcz you was holled uririmba kiny gx director akore akazi ke kdi ureke kwiyita umuk of God umeze utyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa