Aline na Gahima batandukanye ntacyo bagabanye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 28 November 2017 Yasuwe: 1883

Mu mategeko byemejwe ko umuririmbyi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye byeruye.Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2017.

Gahima Gabriel niwe watanze ubusabe bw’uko yatandukana na Aline Gahongayire (yataye urugo) wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane.

Mu minota igera kuri itanu, buri wese yaganiraga n’undi ndetse no gusinyira ko batandukanye buri wese yamwenyuraga nk’uko KT yabyanditse.

Bavuze ko ntacyo batangaza kuko ari icyemezo kireba buri wese ubuzima bwe bwite.

Aline n’uwahoze ari umugabo we bari mu rukiko bategereje isomwa ry’ubutane

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.Tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo Aline yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel, nyuma y’amezi make bakora ubukwe bwo mu rusengero.

Mbere yo kujya mu rubanza, Aline yari yabwiye Eddy Rwema w’Ijwi rya Amerika ko afite inyota yo kongera gushaka undi mugabo kuko abona akiri muto.“Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato” (….)Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!. Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

Nyuma y’aho Gahima yisanze mu itangazamakuru nanone abazwa ku mukobwa,Abizera Paola bari bacuditse wiga muri ICK mu Ruhango.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Aba bombi batandukanye byeruye

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kagagi

    Ndabona Ari kimwe na Clara. iyo tubumva kuri radio rwanda na television batanga inama wagira uti Dore abantu, ariko mbega, Bigaragarako Gahongayire aba yishushanya mubijyanye na Gospel yirirwamo, ariko ntamugayo; nohambere aha Hari ikinyamakuru nasomye cyamusohoye kurutonde rw’abahehesi.

    Inama namuha nuko ndashaka undimugabo azabanze arebe icyo apfuye n’uyu agikosore abone kongera gushaka. si non, narwo ntiruzaramba

    1 month ago

Inzindi nkuru

Intara y’Iburasirazuba ibonye 6 bayihagarariye muri MissRwanda2018

Uyu munsi ibikorwa byo gushakisha Nyampinga w’igihugu muri uyu mwaka wa 2018...
21 January 2018 Yasuwe: 554 0

Miss Teta yavuze ku rukundo yeretswe na Dereck ubwo yari afunzwe

Ubwo Miss Teta Sandra yari afunze mu mwaka wa 2017 hagize havugwa y’uko...
21 January 2018 Yasuwe: 1323 0

Godfather East Africa: Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya...

Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya mbere mu irushanwa rya Godfather East...
21 January 2018 Yasuwe: 699 0

Intara y’Amajyepfo: Mu bakobwa 14 hakomeje 10#MissRwanda2018

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama, 2018 mu Ntara y’Amajyepfo...
20 January 2018 Yasuwe: 657 0

Kina Music yasubije abavuga ko igitaramo cya Knowless na Melodie...

Ubuyobozi bwa Kina Music buhagarariwe na Ishimwe Clement yavuze ko nta...
19 January 2018 Yasuwe: 695 1

Pilote Mbabazi yavuze ibidasanzwe k’umucuranzi bamaranye amezi 4...

Pilote Mbabazi Esther wabaye umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege...
19 January 2018 Yasuwe: 605 0