skol
fortebet

Aline niwe wasabye P-Fla ko bakundana bakaba barakoranye amasezerano y’umwaka wo gukundana ashobora no kuzongerwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ailne Umutoni yasobanuye uko yakundanye n’umuraperi P-Fla avuga ko bamaze imyaka myinshi baziranye amwemera ari umufana we.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’umunyamakuru Phil Peter,P-Fla na Aline babajijwe ibibazo bigiye bitandukanye byerekeranye n’uburyo bahuye ndetse bakagera naho bafata icyemezo cyo gukundana kandi baravugaga ko ari akazi gusa.

Umunyamakuru yabanje abaza Aline Umutoni niba baratangiye bakundana cyangwa baratangiye ari Manager we,mu gusubiza Aline yariye amagambo ari nabyo byamuviriyemo kwivamo avuga ko byatangiriye rimwe bakundana banakorana.

Aline yasubije agira ati "Byose Nkeka ko....",aha yahise yigarura avuga ko ngo habanje akazi,Aline abajijwe impamvu yahise ku Managing P-Fla yavuze ko yari afite umuhanzi umwe muri Label ye akeneye n’indi muhanzi ufite izina bikaba byafasha Label ye ndetse n’umuhanzi ku giti cye.

Umunyamakuru yakomeje abaza Aline niba ariwe wasabye P-Fla gukorana nawe maze yemera ko ariwe wafashe iya mbere amusaba gukorana nawe,Ati "Yeah..Ni Njyewe..".Aha umunyamakuru yahise amubaza niba ubusanzwe nubundi utari umugambi wo kugira ngo ahite aboneraho gukundana nawe nubwo yahise aruca akarumira ntagire icyo amusubiza akisekera gusa.

Muri 2013 Aline yakoze ubukwe na Gatsinzi

Aline yabajijwe ubugira kabiri niba koko atariwo mugambi yari afite wo guhita aboneraho gukundana na P-Fla maze asubiza avuga ko amaze imyaka umunani baziranye ko urukundo ari urukundo ngo atariwo mugambi yari afite.

Umunyamakuru akomeza yabajije bombi, urukundo rwabo baramutse bagiranyemo akabazo niba n’akazi katahagarara,Aline abanza yagize ati "Siko mbicyeka kuko harimo akazi hakabamo n’ubundi buzima,Anytime igihe mu rukundo bihagaze twakomeza tugakorana".

P-Fla nawe asubiza iki kibazo yagize ati "Sha kabisa nanjye niko byumva...you never know..bibaho mu buzima..gusa ntabwo nifuza ko byagenda gutyo..ariko mbaye ntakundana nawe ntacyatuma akazi kadakomeza mu gihe amasezerano agihari".

Babajijwe amasezerano bafitanye igihe azamara bavuze ko bakoranye amasezerano y’umwaka umwe, ari naho umunyamakuru yahise ahera avuga aribyo ko no muri Amerika byateye imbere n’urukundo basigaye bakorana amasezerano .

Aha Aline yari yambaye ingofero ya BIRYOGO indirimbo ya Davis D akaba yari yagiye kumushyigikira muri Primus Guma Guma

Bivuze ko Aline na P-Fla amasezerano bafitanye y’umwaka umwe narangira ntibayongere no gukundana bazahita babihagarika nk’uko uyu munyamakuru yabikomojeho ba nyir’ubwite ntibagire nicyo babivugaho.

Mu kwezi gushize kwa Nzeri nibwo urukundo rwa P-Fla na Aline Umutoni rwemejwe binyuze mu itangazamakuru mugihe byatangiye Aline bivugwa ko ari Manager kandi nyamara we ubwe yivugiye ko byatangiriye rimwe urukundo n’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa