skol
fortebet

Aline umukunzi wa P-Fla bivugwa ko ari no mu rukundo na Jay Polly uri muri Gereza yavuze ko afata Sharifa nk’umugore wabyaranye na Jay Polly aho kuba ari umugore we

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoni Aline wamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye hano mu Rwanda hakomeje kunugwanugwa urukundo hagati ye na Jay Polly aho bivugwa ko yaba ariwe ntandaro yo gushwana kwa Jay na Sharifa.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Aline yagiranye n’Isimbi yabatangarije ko Jay ari inshuti ye mu myaka umunani ishize kandi ko ntakindi kirenze ibyo, yagize ati “Jay twabanye kuva kera, ariko burya inshuti mumaranye imyaka umunani, twari tuziranye mu byiza no mu bibi. Twamenyanye bagitangira mu muziki, nta mafaranga ahari, kumufasha…kiriya gihe byari ugufashanya.”

Aline uvugwa mu rukundo rw’ibanga na Jay Polly avuga ko habura iminsi mike ngo asohoke,kubwe ngo nibwo abantu bazamenya ukuri kubivugwa. Akemeza ko kandi ntawe ujya amenya icyo iminsi ihatse ngo abantu bategereze ukuri amaherezo kuzajya hanze bakumenye.

Aline yakomeje abazwa impamvu asura Jay Cyane kurusha nuko umugore we yaba amusura, agira ati“Njyewe imyaka ibaye myinshi nziranye na Jay Polly bitandukanye n’iyo yaba aziranye na Sharifa. Kuba naba inshuti n’umugabo nta gikuba cyacitse.”

Akomeza abishimangira muri aya magambo “Hariya i Mageragere bibaye ngombwa namusura amanywa n’ijoro, ntabwo Jay twabana mu byiza gusa, numva kenshi nakwemererwa namusura inshuro zose zishoboka.”

Uyu mukobwa bivugwa ko ari umwe mu bantu basura Jay Polly kenshi gashoboka nabyo bituma abantu babyibazaho cyane bakaba babigira imwe mu mpamvu zo kuba hagati yabo haba hari urukundo rukomeye.

Umunyamakuru yakomeje abaza Aline impamvu ari inshuti ya Jay Polly ariko ntabe inshuti y’umugore we kandi inshuti y’umugabo iba ari inshuti y’umuryango, yagize ati “Njyewe sinzi ikintu mwita umuryango. Umuryango ni mu mategeko, igihe bitaraba mu mategeko, wenda nzamumenya nasohoka akamurongora nzabasura nk’urugo[…] burya kubyarana ntabwo bivuze ko umuntu ari umugore w’umuntu.”

Aline ntiyemera ko Jay Polly yubatse urugo kuko atarabisinyira mu mategeko ahubwo Sharifa nk’umugore wabyaranye na Jay Polly. Aho avuga ko azamenya ko Jay Polly afite urugo mugihe azaba yasezeranye mu mategeko n’umugore we.

Ibitekerezo

  • Uyu mugore Aline avugishije ukuri kweruye, ubundi iyo ubana n’ umuntu mutarasezeranye ntabwo uba uri umugore wemewe, muba musambana,
    niyo mpamvu bakwita ngo ni umugore babyaranye.

    Ubundi mu yandi magambo uba uri indaya, wabikora uri umugabo cg umugore mwese muba muri indaya, gusa ni uko ku mugabo bidahabwa agaciro cg ngo bigirweho imbaraga wagirango bo barabyemerewe.

    Hagati aho Aline nubwo yiyita inshuti y’akadasohoka ya Jay, nawe afite uburenganzira bwo kuba indaya ye cg akaba umugore we wemewe.

    Gusa namubwira ko yakwitonda kuko n’ abandi bari abagore batekereza ,gusa Jay Polly ashobore kuba ari indaya ruharwa kuko bigaragara ko akomeje kwangiza abana babandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa