skol
fortebet

Allioni na Bruce Melody bashinjwa gushishura indirimbo y’abandi bemeye icyaha banasaba imbabazi

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Decent Entertainment busanzwe bufasha umuhanzikazi Allioni bwasabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse n’abandi babajwe n’indirimbo ‘Tuza’ yashishuwe iy’umuhanzi T-sean ukorera umuziki we muri Zambia bavuga ko iriya ndirimbo nabo bayiguze.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Buzindu Allioni yashyize hanze amajwi aherekejwe n’amashusho y’indirimbo yise Tuza yahuriyemo n’umuhanzi Bruce Melody.

Nyuma yuko igiye hanze ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe andi mashusho y’indirimbo biganye y’umuhanzi witwa T-sean ukorera umuziki we muri Zambia mu ndirimbo ye yise ‘Will You Marry Me’ imaze igihe kingana n’imyaka 2 ku rubuga rwa Youtube rushyirwaho indirimbo z’abahanzi.

Nyuma yuko nyiri iyi ndirimbo amenye ko bamushishuriye indirimbo yatangaje ko byamubabaje cyane kubona basubiramo indirimbo ye ababwira ko bari bakwiye kumusaba ko bayisubiramo aboneraho no kubagaya ababwira ko ibyo bakoze bagomba gusaba imbabazi cyangwa bagahindura izina ry’indirimbo yabo bakavuga ko yasubiwemo.

Muriki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Ukwakira nibwo ubuyobozi bwa Decent Entertainment busanzwe bufasha umuhanzikazi Allion bwashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rivugako bahemukiwe na Zizou wabagurishije iriya ndirimbo muri Monster Records yabafashije gukore iriya ndirimbo mu buryo bw’amajwi.

Bagize ati “Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bunejejwe no gusobanura ibyatubayeho muri iyi minsi, aha turisegura ku bakunzi ba muzika muri rusange ku cyasha twasizwe cyo "kwigana" indirimbo y’abandi. Mu by’ukuri indirimbo Tuza ya Allioni Buzindu na Bruce Melody Decent Entertainment iherutse gushyira hanze twemera ko ifite ikibazo kuko hari iyo bisa gusa twe nka Decent Entertainment ndetse n’abahanzi turabamenyesha ko turengana. Mu by’ukuri twe twaguze indirimbo muri Monster Records, iyi ndirimbo yari yanditse yewe inyikirizo (Chorus) ifashwe amajwi (voice recorded) mu rwego rwo gufasha umuhanzi kuririmbira mu njyana yayo (ibintu bisanzwe bibaho ku Isi yose). Mu gihe ibitero byose nitwe twabyiyandikiye. Iyi ndirimbo mbere y’uko ijya hanze Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwegereye ubwa Monster Record tubabaza niba koko iyi ndirimbo itaba ari iyo biganye ahandi nk’uko izari zasohotse mbere y’iyacu zagiye zibivugwaho, aha baradutsembeye batubwira ko ari umwimerere wa Monster Record. Twe rero tutari tunazi iyi ndirimbo cyangwa uwayiririmbye bwa mbere twashyize hanze indirimbo ari nabyo byavuyemo ko nyuma y’amasaha macye twamenye ko habayeho kwigana.

Nyuma yo gutungurwa n’ibi, ubuyobozi bwa Decent Entertainment mu izina ry’umuhanzi Allioni dufatanya mu kazi ka buri munsi ndetse na Bruce Melody bari bakoranye iyi ndirimbo, turasaba imbabazi abafana ba Allioni na Bruce Melody ndetse n’abakunzi ba muzika y’u Rwanda ndetse namwe abanyamakuru muri rusange n’abandi bababajwe n’ibyabaye. Ni igikorwa kigayitse twaguyemo tutabizi yego, ariko kandi indirimbo yo ni nziza.

Ni muri urwo rwego dusaba abakunzi ba muzika n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kuyikunda kuko iririmbye neza yewe n’amashusho yayo ni meza. Bityo rero tugasaba abanyarwanda batugaragarije urukundo kuri iyi ndirimbo gukomeza kuyikundira ko ari nziza. Aha dusoze tubibutsa ko tukimenya ko indirimbo ifite ikibazo ubu twatangiye ibiganiro na nyiri ubwite wayiririmbye mbere kandi tubizeza ko ibiganiro bimeze neza n’ubwo byatubayeho bidutunguye."

Zizou Alpacino ushinjwa kubaguza indirimbo y’undi muhanzi

Ubuyobozi bwa Decent Entertainment bwasabye imbabazi abakunzi b’umuzikii nyarwanda ndetse n’itangazamakuru muri rusange kubera uburyo bashutswe bakagurishwa indirimbo y’undi muhanzi ndetse banasaba abanyarwanda gukomeza gukunda iyi ndirimbo kubera ko bitero bigize iyi ndirimbo aribo babyiyandikiye gusa inyikirizo ariyo baguze na Zizou ubusanzwe ukuriye Studio ya Monster Records.

Basoje bavuga ko kuri ubu bari mu biganiro na T-sean nyiri indirimbo kandi ngo bimeze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa