skol
fortebet

Alpha Blondy yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umuzungukazi w’umunyamakuru yateye inda bakikijwe n’Imbwa n’Akanyamasyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamuziki w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Côte d’Ivoire, Seydou Koné wamamaye nka Alpha Blondy mu muziki , yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukobwa witwa Aelissa Darragi usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ye yitwa ‘Bl Alpha Blondy FM’.

Sponsored Ad

Mu bukwe bwaba bombi nubwo bwabaye mu ibanga rikomeye mu mafoto make yagiye hanze Alpha Blondy na Aelissa Darragi bakikijwe n’imbwa ndetse n’akanyamasyo. Ubusanzwe mumuco wo muri Côte d’Ivoire akanyamasyo gasobanuye uburumbuke cyane ko umugore anatwite, Imbwa ivuga ubudahemuka mu muco wabo.

Alpha Blondy asanzwe afite umugore n’abana. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Cote d’Ivoire bivuga ko uyu mukobwa wakoze ubukwe na Alpha Blondy atwite .

Uby’ubu byamenyekanye bitinze dore ko byari ibanga gusa byaje kumenyekana ko bwabaye ku wa 21 Mata 2019 arushingana n’umukobwa w’umuzungu usanzwe ari umukozi we kuri Radio ye. Uyu mukoba witwa Aelissa Darragi wakoze ubukwe na Alpha Blondy, nyina avuka muri Tunisie, Se akaba uwo mu Butaliyani.

Uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki.

Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu.

Alpha Blondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Guerre Civile”, “Jerusalem” , “Brigadier Sabari”, “Journalistes en danger” n’izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n’ibindi.

Amaze gushyira hanze alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n’izindi.

Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa