skol
fortebet

Alyn Sano yafashe umwanzuro nyuma yuko aririmbira abazungu bakifuza kuryamana nawe

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Alyn Sano yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kubwiriza ijambo ry’Imana abamusaba kuryamana na we.

Sponsored Ad

Umwe mu bahanzi bari kubaka izina muri muzika nyarwanda, Alyn Sano, avuga ko akunda guteretwa cyane n’abazungu akenshi bashaka ko aryamana nabo.

Alyn |sano ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko bitewe n’uko injyana yihebeye ya Jazz na Blues zikundwa cyane n’abazungu. Ubusanzwe akunda kubacurangira mu kazi afatanya n’ubuhanzi ariko ngo iyo bamaze kuryoherwa batangira kumwegera bamusaba kuryamana nabo.

Agira ati “Biba bigoye kubyumva kuko uko ucurangiye abantu nk’abazungu musoza baryohewe ntibagarukire aho kuko baba bashaka ko muryamana.”

Alyn ngo atangazwa n’uko nta Banyarwanda bajya bamugaragariza bene iyo myitwarire. Agakeka ko kuba abazungu babikora ari uko akunda kubaririmbira mu njyana bakunda no mu ndimi biyumvamo.
Alyn Sano uzwi mu ndirimbo “Naremewe wowe”, avuga ko yafashe umwanzuro kubwiriza ijambo ry’Imana abamusaba kuryamana na we.

Ati “Abazungu bansaba ko turyamana namaze kubabonera ikibashobora mbabwira ko ntashobora kubabaza Imana yanjye kandi ko ntashobora gucumura kandi ari yo yangize uwo ndiwe, kandi nabonye babyubahiriza.”

Uyu mukobwa Alyn Sano uheruka no kwemeza Yvonne Chakachaka wakoreye igitaramo mu Rwanda mu minsi ishize, yamaze gushyira indirimbo hanze yise “Rwiyoborere”.
<img56997|center
Avuga ko yayishyize hanze ashaka kwigisha abakundana ko bakwiye kureka ijwi ry’urukundo rikabayobora aho kubishyiramo imbaraga n’umugaga udakwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa