skol
fortebet

Ama G arishyuza umuhanzi wamwambuye akaba asigaye amwihisha

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black yagaragaje agahinda afite nyuma yo kwamburwa amafaranga n’umwe mu bahanzi bakomeye batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Am G The Black w’i Kanombe yavuze ko umwaka n’igice wirenze yambuwe amafaranga n’umuhanzi atifuje gutangaza amazina, anahungira kure ibyo kuvuga amafaranga amufite kuva icyo gihe.
Uyu muraperi azwiho kudaca ibintu kuruhande no kutanigwa n’ijambo rimuri ku mutima.
Mu butumwa yasangije abakunzi be binyuze (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black yagaragaje agahinda afite nyuma yo kwamburwa amafaranga n’umwe mu bahanzi bakomeye batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Am G The Black w’i Kanombe yavuze ko umwaka n’igice wirenze yambuwe amafaranga n’umuhanzi atifuje gutangaza amazina, anahungira kure ibyo kuvuga amafaranga amufite kuva icyo gihe.

Uyu muraperi azwiho kudaca ibintu kuruhande no kutanigwa n’ijambo rimuri ku mutima.

Mu butumwa yasangije abakunzi be binyuze kuri Instagram yatangaje ko hashize umwaka n’amezi atanu hari umuhanzi (atavuze izina) umurimo amafaranga nayo atatangaje umubare akaba yaranze kumwishyura.

Ama G yiteguye gushyira hanze uyu muhanzi naba atamwishyuye
Ngo muri icyo gihe cyose uwo muhanzi ntiyigeze amwegera ngo babiganireho cyangwa se amubwira ko yayabuze.Yavuze ko ubukene bubaho ariko ko byose bikemurwa no kubwiza umuntu ukuri.

Yongeye ko mu gihe atamwegera ngo bakemure ikibazo bafitanye azamushyira ahagaragara

Yagize ati “Hari umuhanzi undimo amafarana menshi hashize umwaka n’amezi atanu nimuzumva inkuru yanjye nawe ntimuzagire ngo ni ukumwubakiraho izina, turi mu ntambara yo gushaka amafaranga none arashaka kundya amafaranga.
Natampamagara ngo dukemure kino kibazo muzaba mubyumva, mfite ibimenyetso simusiga.”

Mu butumwa burebure nawe ubwe yivugira ko ari ubwa mbere yanditse ibintu byinshi yanahishuye ko ntako atagize ngo uwo muhanzi amwishyure kugeza n’aho yagiye kumureba mu rugo iwe bakamubwira ko adahari nyamara uwo yishyuza ari mu nzu imbere.

Mu gusa n’uhishura uwo muhanzi, Ama G yabwiye abamukurikirana ko uwo muhanzi ari mu batwaye PGGSS anaboneraho gusaba abafana kujya bamufata nka bihemu kuko yamuhemukiye.

Yagize ati “ Ngiye gushaka andi ariko najya aba ahagaze ku rubyiniro mujye mumenya ko ari bihemu ... kandi mu bantu batwaye Guma Guma bose ari muri bo.”

Bamwe bahise bakeka Jay Polly, bashingiye ku kuba aba bombi baragiranye umubano wihariye muri Kanama 2016 ubwo bamurikaga album ‘Ubuzima Bwanjye’. Hari n’abandi bacyeko ari Riderman ariko bavuga ko atabikora bitewe n’uko basanzwe bamuzi.

Uyu ati “ hhh yagukujeho musaza ariko burya inzira nziza yo gukemura ikibazo nukugisanga si ukugihunga iyo uguhunze kirakwica. Gusa nabe intwari akwishyure papa kuko numujyana mu buyobozi sinibwira ko ariho azumva ari fierre zibyo yagukoreye niyigaye aguhe utwawe mn.”

Undi nawe ati “Jay nifeke n’ ubundi nikata zamuzamuye ntamiririmbireye njye sinakumva ingomaze zintericyaka gx nabatamuzi bamumenye.”

Uyu nawe ati “Byo byoo rwose namwemeraga ariko kuva ubu ajye yiyumva kbs kampite na deleting ngo ni zakanyarirashisho zee peee ukuntu namwemeraga nku munu w’umugabo arikoo ni fakee ukunu se wishyuza neza ntawundii mwahangana atari jay polly kbs watwaye guma guma cg ni rider man asee yabikora rusake reka reka ntiyabikora pee @jay polly @ridermanriderzo uyafite nakwishyure peeee.”

Undi yagize ati “nagasuzuguro peee niba aruko yakugenje ni foooo turamugaye nubwo tutamuzi turamugaye kuki atakubwije ukuri koko turamugaye peeee nawe yigaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa