Am G The Black yahaye gasopo bamwe mu banyamakuru bigize abacukumbuzi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 17 September 2018 Yasuwe: 913

Am G The Black yiyamye bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bigize abacukumbuzi mu gihe zimwe mu ndirimbo z’abanyarwanda zasohotse bashakisha izisa nizo basohoye ababwira ko ariko basubiza inyuma umuziki nyarwanda.

Muriki cyumweru dusoje nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza indirimbo umuhanzi Social Mula yiswe ko yasubiyemo akayishyira mu Kinyarwanda aho bamwe bavuze ko iyi ndirimbo yayiyitiriye kandi Atari iye .Nyuma yo kumva bino UMURYANGO twavuganye na Social Mula ku murongo wa Telefone atubwira ko irinda ndirimbo atayishishuye ahubwo ko ari bamwe mu bantu yirinze gutangaza amazina azi neza bashaka gusebya indirimbo z’bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Nyuma yibi umuraperi Am G The Black yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa abwira bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro guhagarika ingeso yo guca integer abahanzi nyarwanda kandi baba bakoze indirimbo nziza .

Yagize ati “Kuki mwanga umuntu wimereye neza ubundi bite? umuntu arisohorera akaririmbo mukajya gucukumbura mwigize abacukumbuzi. man muraturya ahantu tu, ariko ntaho tuzajya we still here(turacyari hano), umuntu arikorera indirimbo ngo ubuse ntayindi bisa,... ibyo ni ibiki? mwarangiza ngo umuziki w’u Rwanda uzatera imbere."

Mu bitekerezo bashyizwe kuri aya mashusho bavuga ko mu by’ukuri ikibazo atari abatahura ko habayeho gushishura ahubwo ikibazo ari abashishura indirimbo z’abandi bagashaka kuzumvisha abanyarwanda bazita izabo.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Davido agiye gufasha Bobi Wine mu matora yo kwiyamamariza kuba Perezida...

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye mu ruhando rwa...
16 February 2019 Yasuwe: 1013 0

ShaddyBoo yibasiwe bikomeye nyuma yo gusiga umugani muri Kenya aho...

Ku munsi w’abakundana wabaye tariki 14 Gashyantare 2019 Mbabazi Shadia ,...
16 February 2019 Yasuwe: 3996 0

Amashusho mashya y’umuhanzi R. Kelly ari gukorana imibonano mpuzabitsina...

Umuhanzi w’igihangange mu njyana ya RnB, R. Kelly nta kindi kintu akomeje...
16 February 2019 Yasuwe: 5228 0

Bruce Melodie yagaragarije abantu uko afata umugore we[AMAFOTO]

Bruce Melodie umwe mu bahanzi nyarwanda barimbimba mu njyana ya Rnb na Pop...
16 February 2019 Yasuwe: 2083 0

Nyuma y’imyaka 10 Kayitare Wayitare Dembe atumvikana mu muziki nyarwanda...

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare...
16 February 2019 Yasuwe: 2975 0

Zari yerekanye impano z’agatangaza yahawe n’umukunzi we mushya[AMAFOTO]

Zari Hassan yashyize hanze amafoto agaragaza impano z’agatangaza yahawe...
16 February 2019 Yasuwe: 5366 2