skol
fortebet

Am G The Black yibukije bagenzi be ko gushaka umugore bitavuze kubafungirana mu rugo

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Am G The Black yibukije abahanzi bagenzi ko gushaka umugore bitavuze kubafungirana mu rugo ,ahubwo ko biba bikwiye ko nabo babatembereza bakabereka akazi bakora uko kaba kameze bityo ngo bituma urugo rwabo ruhoramo umunezero.

Sponsored Ad

Umuraperi nyarwanda uzwiho udushya twinshi ndetse akaba umwe mu bahanzi batajya baripfana yakebuye abahanzi bagenzi be bashaka abagore bakabaheza mu ngo zabo aho gufata umwanya wabo ngo batemberane nabo babereke akazi bakora iyo kabaye gafite aho gahuriye n’imyidagaduro.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutuma buburira bagenzi be kudasiga abafasha babo mu rugo mu gihe bafite umwanya yo gutemberana nabo ndetse no kubereka akazi bakora uko gakorwa ngo kuko bituma urugo ruhoramo umunezero.

Yagize ati” Rimwe na rimwe ma dame agomba kureba akazi ukora cyane cyane iyogafite ahogahuriye n’imyidagaduro gushaka umugore sibivuze gufungira umugore mu rugo ubundarapa nivuye inyuma mbese ndumva ndi 2pac mwijambo ndagukunda byanyabyo.”

Uyu muraperi yasabye abahanzi bagenzi kujya batembereza abagore babo bakajyana no kureba ibitaramo aho babikoreye mu rwego rwo kumwereka akazi uba ukora dore ko hari n’ababa bifuza gusohoka bakava mu rugo bakaruhuka nabo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa