skol
fortebet

Ama G arabara iryo yabonye akoropa kwa Lick Lick agatwaza inkweto Kamich

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye Ama G The Black aribuka umuruho yahuye nawo ubwo yatangiraga gukora muzika nk’umwuga; ngo yakoropye muri Studio kwa Lick Lick anatazwa inkweto Kamichi agamije ko bamufasha akamenyekana mu ruhando rwa muzika.
Ni ibintu avuga ko ahuriyeho na bagenzi be bahanzi ariko atifuza gutangaza amazina kuko ngo benshi muri bo ntibajya bishimira kuvuga ibyo banyuzemo kugeza ubwo bamenyekana muri muzika nyarwanda.Mu kiganiro na Radio kuri iki cyumweru Ama G yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye Ama G The Black aribuka umuruho yahuye nawo ubwo yatangiraga gukora muzika nk’umwuga; ngo yakoropye muri Studio kwa Lick Lick anatazwa inkweto Kamichi agamije ko bamufasha akamenyekana mu ruhando rwa muzika.

Ni ibintu avuga ko ahuriyeho na bagenzi be bahanzi ariko atifuza gutangaza amazina kuko ngo benshi muri bo ntibajya bishimira kuvuga ibyo banyuzemo kugeza ubwo bamenyekana muri muzika nyarwanda.Mu kiganiro na Radio kuri iki cyumweru Ama G yatangaje ko mu bwana bwe yakuze yumva ashaka gukora umuziki nk’umwuga ariko ko byanamusabye gutanga Ruswa kugirango agere aho ageze ubu.

Ruswa ayisobanura nka serivise yatanze kugirango akorerwemo ibyo yashakaga birimo kumufasha gucuranga indirimbo ze kuri Radio bikozwe na kamichi no gukorana n’aba ‘Producer’ bakomeye barimo Lick Lick werekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kamichi n’umukunzi we mbere y’uko ava mu Rwanda

Ubwo Kamichi yari mu Rwanda yari umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda yafatanyaga n’umuziki, yakoreraga Radio Voice of Amerika.Ni umwe mu bantu bafashishije abahanzi bakomeye ubu, yakunze kuvuga ukuri kwabaga kwavuzwe mbere y’uko indirimbo igera hanze.

Lick Lick nawe ni umwe mu bantu bakomeye bashyize itafari ku muziki kugeza n’ubu,yagiye akorana n’abahanzi bakomeye kugeza n’ubu.Ama G yinjiye mu muziki asanga aba bagabo ari bamwe mu bantu bavuga rikijyana akaba aribo yifashishije kugirango ibihangano bye bikundwe binakinwe kuri Radio.

Ama G hari byinshi yibuka yagiye akorera bamwe mu bantu babaga bafite aho bahuriye na muzika kugirango atere imbere; ibyo yibuka n’ink’igihe yagiye kureba Kamichi witeguraga kujya mukazi agasanga inkweto zidahanaguye undi amutuma kuzihanagurisha ku iposita.

Lick Lick wakoreye indirimbo abahanzi bakomeye

Yibuka kandi ko yakundaga kujya gukorera indirimbo kwa Lick Lick ariko akajya yibwiriza akanyuzamo agakoropa muri Studio, ngo ni ibintu yakoze abyishimiye kandi ngo si we wenyine kuko hari n’abahanzi nyarwanda bahagaze neza muri muziki ubu bajyaga bafatanyaga nawe gukora ako kazi.

Yagize ati :”Ku iposita wanjyaniye izi nkweto(ari Kamichi ubimubwira) bakanyurizaho mpita nguruka.Ariko ndamushima y’uko atigeze ambera umwana mubi.Niyo mpamvu nakubwiraga ngo yaramfashije ndanamushima naranamuririmbye ‘n’ubwo wamfashije waranansize’ .Naratigitaga byoooo.”

Ngo ni byinshi yibuka yagiye akora agamije kumenyakana ariko ngo byose bamuhaye isomo ry’uko nta kintu umuntu yageraho yifashije wenyine.Byashoboka cyane ko byanze bikunze usabwa kugira icyo utanga/uhabwa kugirango uwo ukeneyeho serivise agufashe.

Ama G yemera ko yatanze Ruswa agamije guhabwa Serivise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa