Ama G The Black yibasiye zimwe mu inshuti ze zamucitseho kubera ko yarongoye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 27 May 2018 Yasuwe: 1484

Am G The Black yavuze ko bitari bikwiye ko inshuti ze zamuvaho kubera ko yarongoye , ahubwo ko zari zikwiriye kwishimira intambwe yateye mu kimbo cyo guhamagarwa n’umugore we bakavuga ko akoze ku ngutiya ngo atahe.

Umuraperi Ama G The Black ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi njyana kubera ko ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo ashyira hanze , mu minsi yashize ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yakomoje ku buryo zimwe mu nshuti ze za cyera zitakimwikoza nkuko byari bisanzwe kubera ko yamaze gushaka umugore .Avugako bitari bikwiye ko zamutererana ahubwo ko zari zikwiye kwishimira intambwe yateye

Yagize ati “Ba bandi mwasangiraga iyo uvuye muri sitidiyo ntabwo wabahamagara ngo bakugurire kuko buba bwije cyane, ubwo rero niyo muri kumwe nabo umugore akaguhamagara usanga bivovota ngo umugore akoze ku ngutiya”.

Avugako kuba yarateye intambwe akubaka urugo bitavuga ko adashobora gusabana n’abandi nubwo hari izindi nshingano aba afite zimureba yongera ho ko kuri ubu hari n’abifuza ko yakuraho amafoto ye n’umugore we kuri Instagram kandi bitashoboka .

Ati “umuntu agira abanzi benshi kuko yamaze gushaka umugore, kandi ari intambwe aba ateye iba ikenewe, hari n’abifuza ko nkura amafoto nifotoranyije n’umugore kuri instagram.
Ese ubwo nkabo baba banyifuriza ibyiza cyangwa ni abanzi banjye ?

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubukene bwatumye Senderi Hit ateza cyamunara inzu ye [ VIDEO]

Senderi Hit yagurishije inzu ye kubera ubukene.
22 July 2018 Yasuwe: 1044 0

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe arakomereka [AMAFOTO]

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe n’umuntu bari kumwe , nyuma yo...
22 July 2018 Yasuwe: 909 0

Khalifan yasabye imbabazi ku magambo aherutse kuvuga [ Video]

Nyuma yuko Khalifan avuze ko umuziki wo mu Rwanda ari Feke yavuze ko...
22 July 2018 Yasuwe: 416 0

ShaddyBoo utagikozwa ibyo kuba yakongera kubana n’umugabo nk’umugore yavuze...

Umunyamideli Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh...
22 July 2018 Yasuwe: 2145 1

Amarira y’ ibinezaneza ubwo umunyamakuru wa RBA yakwaga umukobwa bakundanye...

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ukora ibiganiro byibanda cyane ku makuru...
22 July 2018 Yasuwe: 2258 0

Umuhanzikazi w’Umwongereza yateye abasore benshi kuvugishwa kubera amafoto...

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Bwongereza witwa...
21 July 2018 Yasuwe: 2922 0