skol
fortebet

Ama G yasezeranye n’umukunzi we –AMAFOTO

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Back yasezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi mushya,Uwase Liliane bamaranye imyaka ibiri mu rukundo.
Ni mu muhango wabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017.
Uwase Liliane yari agaragiwe n’umuririmbyi Aline Gahongayire wari marraine we .Umuraperi Ama G The Black we yari agaragiwe Mike Karangwana nka parrain we.
Mu ijoro ryo kuwa 12 Ukuboza 2017 nibwo (...)

Mu ijoro ryo kuwa 12 Ukuboza 2017 nibwo Uwase yakorewe ibirori bya Bridal shower n’abo mu rungano rwe ndetse na bamwe mu babyeyi baziranye nawe n’abo mu muryango n’inshuti n’abavandimwe.

Gusaba no gukwa bizabera mu Karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, nyuma yaho abatumiwe bazakirirwa ku Kicukiro mu busitani bwa Teravista.

Uwase Liliane na Ama G The Black bamaranye amezi agera kuri arindwi bari kumwe ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore byagiye bivugwa ko babana mu rugo.

Ibya Ama G n’uyu mukobwa Lily byamenyekanye ubwo uyu muraperi yatangiye gushyira amafoto atandukanye kuri instagram ye bari kumwe bahuje urugwiro. Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa