skol
fortebet

Ama G yavuze umuhanzi urambiranye yasigiye igifunguzo

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017 nibwo umuraperi Hakizimana Aman [Ama G The Black] yasabye anakwa umukunzi we Uwase Liliane bamaranye umwaka urenga mu rukundo.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Christ Guest House ku Ruyenzi, ho mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo.Nyuma y’ubu bukwe bwe, Ama-G The Black akaba yarahise atangaza umuhanzi nyarwanda asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri. Amashusho ari kuri konti ya instagram ya Parrain we[Umunyamakuru Mike Karangwa] agaragaza (...)

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017 nibwo umuraperi Hakizimana Aman [Ama G The Black] yasabye anakwa umukunzi we Uwase Liliane bamaranye umwaka urenga mu rukundo.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Christ Guest House ku Ruyenzi, ho mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’amajyepfo.Nyuma y’ubu bukwe bwe, Ama-G The Black akaba yarahise atangaza umuhanzi nyarwanda asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri.

Amashusho ari kuri konti ya instagram ya Parrain we[Umunyamakuru Mike Karangwa] agaragaza Ama G atwaye umugeni we mu modoka ya Pick UP[zimwe ufungura hejuru].Mu ijwi rya Mike Karangwa akaba na Parrain yifurije Ama G The Black ishya n’ihirwe mu buzima bushya atangiye anaboneraho kumubaza uwo asigiye igifunguzo cy’ubuseribateri.

Ama G na Parrain we
Mike yatangiye abaza Ama G The Black niba yishimye.Yagize ati “ Urishimye se? Ama G asubiza ati “Cyane”. Mike yongeye kubaza Ama G The Black uwo asigiye igifunguzo, ati “igifunguzo wagisigiye nde? Ama G atazuyaje yasubije ati “ Senderi International Hit….Mike yongera kumubaza impamvu ahisemo Senderi ko ariwe yasigira igifunguzo,ati “Kubera iki se?...Maze Ama G asubiza ati “ Ararambiranye.’

Ama G, mu ijwi ryuzuye ibyishimo ry’uko acyuye umugeni we yatangaje ko atakwirirwa atekereza cyane k’uwo asigiye igifungo cy’ubuseribateri kuko asanzwe amuzi.Ama G na Senderi ni inshuti zikomeye kuva cyera ni kenshi umunyamakuru wa UMURYANGO yagiye abona Senderi yagendereye urugo rwa Ama G The Black.

Senderi kandi ni umwe mu bahanzi biyongera ku rutonde rw’abahanzi batashye ubukwe bwa mugenzi wabo Ama G The Black barimo Danny Nanone, Bruce Melody, Young Grace ndetse na Social Mula.

Mike, Ama G, Liliane ndetse na Aline Gahongayire

Ama G n’umufasha we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa