skol
fortebet

Amafaranga abantu bazishyura mu gitaramo cya Diamond i Kigali yamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gitaramo cya nyuma cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rimaze iminsi rizenguruka i gihugu hatumiwemo abahanzi batandukanye ariko umukuru watumiwe ni Diamond Pltanumz umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Africa ndetse no hanze
yayo.

Sponsored Ad

Mu bahanzi b’abanyarwanda bazafatanya n’iki cyamamare mu gutaramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda ku wa 17 Kanama 2019 ni Intore Masamba, Bull Dogg, Bruce Melodie, Safi Madiba, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Marina, Amalon , Sintex na Bushari.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abazagura amatike mbere bazayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw).

Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco rya muzika ryatangijwe muri uyu mwaka wa 2019 aho EAP ifatanyije n’abaterankunga banyuranye bayobowe na BRALIRWA na MINISPOC nk’abaterankunga bakuru.

Ibitekerezo

  • Nkunda indirimbo za Diamond,cyanecyane izitwa Marry Me na I Miss You.Icyo mpfa na Diamond nuko akunda abagore n’abakobwa kandi Imana itubuza gushurashura,ndetse ikavuga ko ababikora bose izabima ubuzima bw’iteka kandi ntibazazuke.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa