skol
fortebet

Amafoto agaragaza Diamond ari mu buriri bumwe n’undi mugore

Yanditswe: Monday 18, Sep 2017

Sponsored Ad

Amafoto agaragaza umuhanzi Diamond aryamanye n’umunyamideli Hamisa Mobetto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’igihe aba bombi bashwana kubera gushyira hanze amabanga yabo.
Aya amafoto ageze hanze nyuma y’iminsi mike, Hamisa agiranye ibiganiro n’umugore wa Diamond, zari amwishongoraho amubwira ko agiye kumutwara umugabo undi nawe akamusubiza ko bidashoboka.
Aya mafoto yafashwe n’uyu munyamideli aryamanye na Diamond mu buriri bumwe.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo inkuru (...)

Sponsored Ad

Amafoto agaragaza umuhanzi Diamond aryamanye n’umunyamideli Hamisa Mobetto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’igihe aba bombi bashwana kubera gushyira hanze amabanga yabo.

Aya amafoto ageze hanze nyuma y’iminsi mike, Hamisa agiranye ibiganiro n’umugore wa Diamond, zari amwishongoraho amubwira ko agiye kumutwara umugabo undi nawe akamusubiza ko bidashoboka.

Aya mafoto yafashwe n’uyu munyamideli aryamanye na Diamond mu buriri bumwe.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo inkuru zatangiye gucicikana mu bitangazamakuru bivugwa ko Diamond yateye inda umunyamideri uzwi nka Hamisa Mabeta wanamenyekanye mu ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo Maria Salome yakunzwe cyane.

DIAMOND NA ZARI

Kuva aba bombi bahurira mu mashusho y’indirimbo, byatumye diamond ahora asobanurira umugore umubano afitanye n’uyu mukobwa, yakomeje kotswa igitutu n’itangazamakuru ryamubaza ku mwana uyu Hamisa yabyaye mu minsi ishize.

Aganira na Cloud FM, ati "Kuva nasohora ‘Salome’, hakwirakwiye inkuru nahuriragamo na Hamisa kuko abantu batumvaga impamvu namuhisemo ngo ajye muri iyo ndirimbo." Yongeyeho ati "Inkuru zivuga ko nateye inda Hamisa ni ibinyoma. Ntungurwa cyane no gusanga inda ye yaranshyizweho. Ntacyo nabikoraho kuko abantu bavuga byinshi, gusa nifuza ko Hamisa yasobanura neza, akavuga se w’umwana."

Ku ruhande rwa Zari yashinje uyu munyamideri kuryamana n’umugabo we ndetse bikaza guteza impagarara zikomeye ahanini biturutse ku kuba Diamond Platnumz atarigeze yemera uyu mwana wavutse n’ubwo kugeza ubu yamwitiriwe, amazina yiswe n’uyu munyamideri akaba na nyine ari Abdul Nasseb ari nayo mazina Diamond yiswe n’ababyeyi.

Yanditse kuri Snapchat agira ati "Nk’uko mwese abantu mutekereza, muhora mwumva ko ibintu ari ugushwana gusa. Njye nzarwanira miliyoni y’amadolari ariko ubugabo ntabwo narwanira rwose. Ubu akazi karakomeje ndetse muri iki cyumweru namaze gusinya ku mushinga uhagaze akayabo."

Yakomeje agira ati "Mwese murakomeza kumbwira uko yanciye inyuma nk’aho ku isoko hatari abandi benshi ndetse cyane." Yerekanye isaha ifite ibara rya Zahabu, ati "Dore ukuri kwanjye, hari ibyo ntarwanira kuko hanze aha hari byinshi. Ndwanira igishoro kuko nicyo kirimo amafaranga."

Hamisa bivugwa ko yabyaranye na Diamond

Umunyamideri Hamisa Mabeto kuri ubu afite abana babiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa