skol
fortebet

Amafoto agaragaza Safi ari mu buryohe bw’urukundo n’umukunzi we Judith yatangaje benshi

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ibihe bitandukanye bigaragaza ubuzima bw’uburyohe bagiranye n’umugore we Judith ku giti cyabo bise igifungo.

Sponsored Ad

Ni indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Nzeri 2018, iyi ndirimbo Safi yise “Igifungo” ahamyako ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwe n’umugore we, akaba ari nawe yakoresheje muri aya mashusho.

Safi yagize ati “Ubusanzwe indirimbo zose nkora ngira igitekerezo (Inspiration), ariko kuri iyi nshuro navuga ko igitekerezo nagikuye ku mufasha wanjye.”

Safi Madiba avuga ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli.

Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni ni umunyamideli.”

Indirimbo ‘Igifungo ni iya karindwi mu zigize alubumu ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 15 na 20, ikazarangira mu mpera za 2019, ari nabwo hazaba igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro.

Safi Madiba umaze umwaka akora muzika ku giti cye avuga ko yishimira uburyo abanyarwanda bakomeje kumwereka urukundo binyuze mu gukunda ibihangano bye no kumugira inama aho atakoze neza.

Tubibutseko Safi Madiba na Niyonizera Judith bakoze ubukwe mu Ukwakira 2017, aho basezeranye kubana akaramata, uyu mugore kuri ubu aba mugihugu cya Canada naho Safi we aba mu Rwanda akaba ari naho akorer muzika ye.

REBA AMAFOTO:



Ibitekerezo

  • Ayiweee: Uyu mugabo Safi arafitwe kwelii.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa