skol
fortebet

AMAFOTO agaragaza Shaddy Boo ari mu cyumba gisa neza n’icyo Diamond yarayemo i Kigali

Yanditswe: Wednesday 24, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz aherutse mu Rwanda mu rugendo rw’ishoramari n’ibindi bikorwa bitandukanye byasize bigaruriye icyizere cy’ubuzima benshi; yabwiye itangazamakuru ko nta mugore afite ahubwo ko afite umukunzi ari we Zari The Lady Boss.Yemeye abana batatu mu bo bivugwa ko yabyaye mu gasozi.
Yabajijwe niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we,Diamond asubiza agira ati :” Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz aherutse mu Rwanda mu rugendo rw’ishoramari n’ibindi bikorwa bitandukanye byasize bigaruriye icyizere cy’ubuzima benshi; yabwiye itangazamakuru ko nta mugore afite ahubwo ko afite umukunzi ari we Zari The Lady Boss.Yemeye abana batatu mu bo bivugwa ko yabyaye mu gasozi.

Yabajijwe niba ibyo kubyara abana benshi hanze no gushwana n’umugore we Zari byaba bitagira ingaruka zitari nziza ku muziki we,Diamond asubiza agira ati :” Reka nkosoreho gato , oya mbere na mbere sindarongora nta mugore mfite, cyakora mfite umukunzi umwe rukumbi ntateze kureka Zari. Ikindi simfite abana benshi ni 3 gusa, Dilan, Tiffah na Nilan.

Imana yaravuze ngo tubyare twuzure isi kandi nkunda abana, ibyo kuvuga ngo byanyicira akazi, umunyabigwi Bob Marley yabyaye abana benshi ariko ntibyamubujije gukomeza kwitwa umunyabigwi.”

Diamond yinjiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali afite ubunyobwa yashyize ku isoko yahaye izina rya ‘Diamond Karanga’,aho yabaga ari hose yatangaga ubunyobwa ku buntu ari nako abwamamaza.Yanakoze uko ashoboye yamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyo kimwe na Shaddy Boo wamufashije kwamamaza ibicuruzwa bye.

Shaddy na Diamond bashobora kuba barahuye ubwo yari i Kigali

Biratangaje!Amafoto n’amashusho agaragaza icyumba Diamond yarimo afite ubusashi bwuzuye ubunyobwa asa neza n’aho Shaddy Boo yifotoreje(icyumba) nawe yerekana ibyo bicuruzwa bya Diamond bivugwa ko bigeze gucudika.Ku rukuta rwa instagram Shadyboo yabanje gushyiraho amashusho magufi agaragaza ubunyobwa bwa Diamond buzwi nka ’Diamond Karanga’ mu cyumba kimwe n’uyu muhanzi ndetse nyuma uyu muhanzi aza kubonwa basohotse.

Benshi batangiye gutekereza y’uko aba bombi baba barahuye hashingiwe kuri aya mashusho magufi agaragaza icyumba gisa neza n’icyo Diamond Platnumz yari arimo.

Lukamba Gafotozi wa Diamond yerekanye amwe mu mafoto y’icyumba asa neza naho Shaddy Boo yari

Lukamba, Gafotozi ukomeye wa Diamond w’imyaka 28 y’amavuko unasanzwe umufasha gufata amashusho atandukanye y’ibikorwa bye nawe yagaragaje ifoto yo mu cyumba cya Diamond witegereje neza ntatandukaniro rihari n’iyagaragaje icyumba Shaddy Boo yarimo.

Yitwa Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ni umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, muri 2017 yongeye gushimangira umubano mwiza afitanye na Diamond ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko by’umuhanzi.

Umwihariko; imyambaro, ibirungo utaretse n’imisusire y’umubiri

Uyu mugore uherutse kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mvugo ’odeur ya ocean’ yakoresheje mu kiganiro kuri televiziyo, biravugwa ko atwite inda y’umugabo wo muri Mali n’ubwo we abihakanira kure.

Shaddy yagiye mu isabukuru ya Diamond ku butumire, yanditse kuri snapchat ashima uyu muhanzi "Ijoro ryakeye mu musangiro wa nimugoroba w’isabukuru ya Diamond Platnumz. Isabukuru nziza Simba wakoze ku bw’ubutumire bwose."

Aha yashyizeho akavideo abyina indirimbo ya Diamond, yakirizwa ibututsi

Umubano wa Shaddy Boo na Diamond watangiriye i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party,Binavugwa ko bwo Diamond yari Nyamata muri 2016 mu gitaramo nabwo aba bombi baganiriye ariko batisanzuye bitewe n’umwanya.

Itegereza neza inyuma ya Shaddy Boo, wongere urebe inyuma y’aho Diamond aho yicaye
Shadia yahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh nyuma baza gutadukana babyaranye abana babiri, aherutse kuvugira kuri imwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda ko ‘kwiyambika ubusa bimwinjiriza amafaranga naho abamuvuga ngo ni abaturage batazi aho Isi igeze’.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo, Shaddy Boo yagiye yifashishwa mu mashusho y’indirimbo, ndetse amenyekana cyane ku mafoto adasanzwe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga

Ibitekerezo

  • Its not the same room please do not split Diamond family. Reba kuri Ciment hasi, angalieni cini kwenye ciment

    Gusebanya mwabiguze iki? Muri hotels ibyumba birasa. Murekere aho kandi musabe imbabazi uyu mugore. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa